Umunyeshuri wa Kaminuza yasanzwe mu nzu yapfuye
Umunyeshuri wa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi rya Nyagatare witwa Habayintwali Valens yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yitabye Imana.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021, ahagana mu saa tanu z’amanywa ni bwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barinja, Umurenge wa Nyagatare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, yahamije ko aya makuru ari impamo, yongeraho ko isuzuma rikomeje harebwa icyateye urupfu rwe.
Ati “Nta burwayi buzwi yari asanganywe uretse amakuru y’impanuka twahawe na bagenzi be bavanye iwabo mu Karere ka Burera, kuko yari asanganywe n’ikibazo cy’ijisho. Icyamwishe ntiturakimenya kuko kuri uyu wa Gatatu ni bwo umurambo we ujyanwa i Kigali gusuzumwa.”
Umuyobozi w’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyangatare, Ninsima Elia, yavuze uburyo bamenye aya makuru yo kwitaba Imana kwa mugenzi wabo.
Ati “Amakuru twayamenye mu ma saa tanu, abanyeshuri bagenzi be babanaga mu gipangu kimwe ngo bakomeje kumva telefone isona, ni bwo baje kubwira nyir’inzu bica urugi basanga aryamye yubamye yavuye amaraso, ni bwo twatabaje ubuyobozi harimo na RIB, gusa yari asanganywe uburwayi bwatumaga yitura hasi.”
Umuvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko yari asanzwe agira ikibazo cy’isereri yaterwaga n’impanuka yakoze.
Ati “Mu mwaka wa 2020 yakoze impanuka ya moto ariko bimusigira uburwayi, yajyaga agira ibibazo by’isereri, hari n’imiti yajya ajya gufata kwa muganga imufasha, nta bundi burwayi yari afite uretse iyo mpanuka yakoze”.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, Dr. Ntawubizi Martin yasabye abanyeshuri bicumbikira kujya bareba bagenzi babo bakabana.
Ati “Ni byo uyu munyeshuri yaasanzwe yitabye Imana, icyamwishe natwe ntitwagihamya kuko isuzuma riracyakorwa. Dufite ikibazo cy’amacumbi y’ishuri atatwemerera gucumbikira abanyeshuri bose, gusa ababa muri za ’gheto’ tubasaba kuba bajya bashaka abo babana kuko bifasha gutanga amakuru iyo habaye impanuka nk’iyo, gusa nyakwigendera yabanaga na mugenzi we ni uko yari yaratashye”.
Habayintwali Valens yitabye Imana ku myaka 30, akaba yari umwe mu bigaga ku nguzanyo ya leta yagenewe abarimu mu rwego rwo kubongerera ubumenyi. Yakomokaga mu Karere ka Burera, Umurenge wa Nemba.
Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, ujyanwa i Kigali gukorerwa isuzuma, ngo hamenyekane icyamwishe.