Umunyecongo yitwaje ingaga y’igiti nk’intwaro karundura yo kurasa u Rwanda
Umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaje ingiga y’igiti nk’ikimenyetso cy’intwaro karundura yo kurasisha u Rwanda.
Ibi byabereye mu myigaragambyo ikomeye yabaye kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, aho urubyiruko rw’Abanyecongo rwahuriye mu myigaragambyo y’urubyiruko rwibumbiye muri Sosiyete Sivili y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru y’iki gihugu.
Uru rubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye birimo, Gihisi, Camp Butembo, Birere(Mapendo) n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Goma, bahuriye u mihanda yo mu mujyi wa Goma batangira ingendo zamagana u Rwanda bashinja kuba nyirabayazana w’Umutekano muke w’Iki gihugu.
Abigaragambya batangiriye imyigaragambyo mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ahazwi nka Petite Barierre, ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rubyiruko kandi ruri kuvuga amagambo y’uburakari bafitiye Abanyarwanda n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bimwe by’Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma bikaba byatangiye gusahurwa.
Intero y’abigaragambya ivuga ko badashaka u Rwanda mu gihugu cyabo,akaba ari amagambo bavuga ba natwika bimwe mu birango birimo amaby’u Rwanda baba bitwaje.
Kugeza ubu Abaturage b’u Rwanda bambuka bajya i Goma babujijwe kwambuka ku bw’umutekano wabo, abarimo kwemererwa kwambuka umupaka ni Abanyekongo baza mu Rwanda n’Abanyarwanmda bazindukiyeyo bajyanyeyo ibicuruzwa byabo barimo kugaruka.
Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Justin Kabumba, yavuze ko kuri uyu wa Mbere abigaragambya mu Mujyi wa Goma “Berecyeje ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda (Grande Barrière) bafite umujinya mwinshi.”
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa, cyafashe indi sura dore ko DRC yamaze gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.
Ni icyemezo cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ingabo zarwo na zo ziryamiye amajanja ku mupaka uruhuza na Congo kugira ngo hatagira abahungabanya umutekano warwo baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.
Inkuru yabanje
Ubutumwa bwihutirwa bugenewe buri mu Nyarwanda wese ukorera ingendo muri DR Congo