ImikinoImyidagaduro

Umunye Mali wakoze amateka akarokora umwana agiye guhanuka ku igorofa yabaye icyamamare-AMAFOTO

Umunye-Mali Mamadou Gassama, yatangiye kuba icyamamare kubera amateka yakoze akarokora umwana muto wari agiye guhanuka ku igorofa ndende mu gihe gito cyane.

Gassama Mamadou ari kugenda abitewe n’ubutwari yagize bwo gutabara uyu mwana,nyuma y’aho ibihumbi by’abantu byarimo bisakuza ndetse amamodoka ari kuvuza amahoni menshi ahamagara polisi ngo ize igire icyo ikora.

Uyu musore w’umunya w’imyaka 21 y’amavuko yageze I Paris mu buryo butemewe n’amategeko mu mezi atandatu ashize nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu Butariyani.

Nkuko bigaragara mu mafoto agenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu musore nyuma yo kubonana na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ndetse akanamwemerera impapuro zimwemerera gukorera mu Bufaransa hakiyongeraho akazi yahawe mu ishami rishinzwe ubutabazi muri iki gihugu, ubu uyu musore ari kugenda abonana n’ibyamamare bitandukanye mu bice bitandukanye.

Uyu musore ukiri muto aherutse guhura n’abakinnyi b’ikipe ya Brazil nka Marcelo Vieira da Silva Júnior ukinira Real Madrid. Aba bahuriye muri Australia.

Nkuko Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI,ibitangaza, uyu munye-Mali aherutse gutumirwa na Perezida Macron mu biro bye amubaza uko yakoze iki gikorwa gisa nigiteye ubwoba bitewe n’uburyo yagikozemo mu masegonda make cyane.

Amusubiza, Mamoudou Gassama yagize ati:” Hari mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba, ubwo narinsohotse nabonye umwana ari guhanuka ageze kuri etage ya 4, nta kindi nigeze ntekereza, nahise nirukanka nurira inzu njya kumutabara, Imana yarakoze kuko nabikoze.”

Ubwo aheruka kubonana na Macron
Yabonanye na Marcelona

Na Kapiteni wa Paris St Germain, Thiago Silva

Twitter
WhatsApp
FbMessenger