Umunyarwenya uri no mu banyamakuru bakomeye ba RBA yabonye Master’s degree ya II (Amafoto)
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa RBA Mazimpaka Japhet yarangije amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abona Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s degree) ya kabiri.
Uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru wafashe imitima y’abatari bake mu Rwanda ahanini mu.makuru y’imyidagaduro, yasoje amasomo mu bijyanye n’imiyoborere (Governance).
Yatangaje ko yashimishijwe n’uru rugendo rushya yatangiye, avuga ko igihe cyose igihugu cyamukenera azitaba nta gushidikanya.
Ati “Uyu munsi, ntabwo nishimiye impamyabumenyi gusa, ahubwo nishimiye amahirwe adashira ari imbere. Hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere, niteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu, nigira kuri buri bunararibonye no gukorana n’abandi kugira ngo bigire ingaruka zirambye. Urugendo rwo gukura rurakomeje.”
Iyi ni masters ya kabiri uyu musore abonye cyane ko umwaka ushize yari yabonye iyo mu ishami rya ’Development Studies’.