Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi
Umunyarwenya ukomeye ku mugabane wa Afurika , Eric Omondi mukanya yafunzwe na Polisi y’igihugu cya Kenya azira gutegura imyigarambyo yise iyo kuzahura umuziki wa Kenya.
Eric Omondi afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umujyi wa Nairobi. Nubwo urubyiruko rwinshi rwari rumuherekeje ruri hanze ya sitasiyo n’amajwi yabo basakuza bagira bati “Mubohore Eric Omondi “
Uyu munyarwenya kuva mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi yakomeje kumvikana avuga ko mu gihe abanyamategeko batahindura itegeko rigenga imiziki muri Kenya azigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko.
Umunsi yari yatanze wa nyuma wari uyu munsi tariki 16 ugushyingo wo kuba iri tegeko ryashizweho bitabaye ibyo agahagurutsa imyigaragambyo karahabutaka igana ku nteko ishinga amategeko ya Kenya yari buterane uyu munsi ku wa kabiri.
Omondi yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri Kenya kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka abahanzi bashya bazabikora.
Nyuma yuko Eric Omondi avuze ko akeneye ko ibitangazamakuru byose muri Kenya bizajya bicuranga imiziki y’abahanzi b’abanyakenya byibuze ku kigero cya 75% , abahanzi barimo Bahati , Bienaime wo muri Sauti Sol na Khaligraph Jones bari mu bakomeye muri Kenya bakomeje kwamaganira kure ibyo uyu munyarwenya avuga.
Ni mu gihe ku rundi ruhande abahanzi bakomeye mu karere ka afurika y’iburasirazuba nka Jose Chameleon bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye uyu munyarwenya uri kurwanirira umuziki wa Kenya.
Eric Omondi amaze ibyumweru bibiri yihariye imitwe y’inkuru mu binyamakuru byo mu karere ka afurika y’iburasirazuba kubera iki gikorwa cy’impinduramatwara yatangiye. Nyamara nubwo bimeze bityo hari abakomeje kumushinja ko ibi byose ari kubikorera kwamamara.