AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umunyarwenya Eric Omondi yahaye gasopo undi mukobwa wese wamutekerezagaho urukundo

Umunyarwenya Eric Omondi uzwiho udushya tudasanzwe mu mashusho akunze gushyira ahagaragara, yamaze guha gasopo undi mukobwa wese wamutekerezagaho urukundo agaragaza ikizubazuba bitegura kurushinga ari nako ashyira ikimenyetso ku rutoki.

Uyu munyarwenya ukomoka mu gihugu cya iKenya yamaze kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Lynne wamutwaye uruhu n’uruhande amuteguza kuzamubera nyina w’abana be.

Umunyamideli Lynne wambitswe impeta na Eric Omondi yagaragaje ko yishimye kandi anyuzwe n’urugendo rushya agiye gutangirana n’umukunzi we.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, yerekanye impeta Eric Omondi yamwambitse maze agira ati: ’’Igice gishya mu gitabo kimwe (New Chapter, Same Book), amagambo ntiyasobanura uko nishimye. Ndagukunda mukundwa’’.

Aya magambo ya Lynne wahishuye ko yambitswe impeta, Eric Omondi nawe yahise ayasubizanya ubwuzu agira ati: ’’Umunsi w’abakundana mwiza mukundwa, twinjiye mu gice gishya’’.

Eric Omondi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze yarwo yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe gito abajijwe impamvu adashaka umugore akavuga ko ubukwe buri vuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger