Umunyarwenya Eric Omondi agiye kuza gutaramira i Kigali
Umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya n’abandi benshi bo mu karere k’ Afurika y’iburasirazuba bagiye kuza kwitabira iserukiramuco ryo gusetsa ryiswe Seka Fest 2018 rizabera hano i Kigali rikazamara iminsi ibiri dore ko rizatangira ku italiki ya 24 Werurwe risozwe ku wa 25 Werurwe uyu mwaka.
Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya barangwa nibikorwa byinshi bitungura abantu dore ko anaherutse kwambara ubusa buri buri imbere y’abana, Ni amashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga uyu Eric yambaye ubusa n’abana bato bari kwidumbaguza mu mugezi, abantu benshi banenze uyu munyarwenya ufite izina rikomeye muri Kenya bavugako ibyo yakoze bidakwiriye. Gusa Eric Omondi nawe yaje kubisabira imbabazi nyuma yo kubona ko yakoze ibidakwiriye.
Ku nshuro yambere mu Rwanda iri serukiramuco ryo gusetsa rwiswe Seka Fest2018 rigiye kuba, rifite umwihariko w’uko hazazamo agace ko gukinira cya gukorera iki gikorwa cyo gusetsa mu mudoka zitwara abagenzi (Bus).
Nkusi Arthur umunyarwenya uri no mu bategura iri serukiramuco rya Seka Fest2018 aherutse gutangaza ko rizitabirwa n’abanyarwenya basaga barindwi (7) bakaba bazaturuka mu bihugu bitandukanye by’afurika benshi ni abo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) .
Muri abo banyarwenya bazitabira Seka Fest2018 harimo uyu Eric Omondi wo muri Kenya, Idriss Sultan wo muri Tanzaniya(Tanzania), Klint da Drunk wo muri Nigeria, Chipukeezy wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda, Kigingi wo mu Burundi na Captain Kalid wo muri Tanzania aba bose bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa.
Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari , 2000Frw ku banyeshuri , 5000 Frw ku bandi bose basigaye na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP)