Umunyarwandakazi yongeye gushyira hanze amafoto MINISPOC ivuga ko ari ay’urukozasoni
Umunyarwandakazi Niyigena Solange, yongeye gushyira hanze amafoto aherutswe kwamaganirwa kure na MINISPOC ivuga ko ahabanye n’umuco nyarwanda.
Niyigena Solange uzwi cyane mu mwuga wo kwerekana imideli ku mazina ya Keza Terisky, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena, yeretse abarenga ibihumbi 24 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto amugaragaza imiterere y’umubiri we ababwira ko atekereza ko umubiri we ukeneye ikindi gishushanyo (Tattoo).
Yavugaga ko akeneye indi tattoo nyuma y’uko mu minsi yashize yashyize hanze amafoto agaragaza Tatou yishyize hafi n’umubyimba we isa neza niya Sheebah karungi umuhanzikazi ukunzwe mu gihugu cya Uganda.
Si ibi gusa ariko kuko aherutse kugawa n’abatari bake ku bwo kwifotoza yambaye ubusa akarenzaho umwitero ufite amabara asa nay’ibendera ry’igihugu; Icyo gihe Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Bamporoki Edouard yavuze ko ibi uyu mukobwa yakoze ari “Ishyano ryaguye” ndetse anavuga ko amategeko agomba kumukurikirana gusa ntacyakozwe cyari cyatangazwa.
Icyo gihe yagombaga guhanwa n’Ingingo ya 532 ivuga ko “Umuntu wese ubigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Aya mafoto kandi aje akurikira itangazo rya Minisiteri ifite umuco mu nshingano , MINISPOC, ryavugaga ko amafoto y’urukozasoni abujijwe ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ahariho hose, aha bavugaga ko kubikora ari icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’ u Rwanda.