Umunyarwandakazi yitabiriye iserukiramuco rikomeye ku Isi mu Bufaransa
Umunyarwandakazi uba mu Busuwisi witwa Kantarama Gahigiri yitabiriye iserukiramuco rya filime rya mbere rikomeye ku Isi, ribera i Cannes mu Bufaransa aho ari gutegurira filime ye ‘Tanzanite’.
Kantarama yatumiwe muri gahunda y’ikigo Institut Français yo kuzamura impano yo gukora filime mu batuye mu bihugu biri mu nzira y’iterambere bakizamuka,
Ubsanzwe uyu mukobwa yavukiye i Genève mu Busuwisi mu 1976 kuri nyina w’Umusuwisi na Se w’Umunyarwanda.
Ari mu bategura filime batumiwe na Institut Français mu iserukiramuco rya Cannes ngo bafashwe mu mishinga yabo ari nako bungukira ubumenyi muri filime zo muri iryo serukiramuco.
Avuga ko guhamagarwa byamutunguye cyane. Ati « Bambwira ko natoranyijwe naratitiye umubiri wose. Ni amahirwe akomeye yo kuba hano. Muri Afurika umuntu abona abo bungurana ibitekerezo bake kandi nahoze ndota kuba muri iyi gahunda.
Muri iyi minsi Kantarama akunda kuba mu bihugu bitandukanye hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda.
Ati «Mu mwaka ushize nabaye mu Burayi ibyumweru bitatu gusa. »
Muri 2015 nabwo yari i Cannes aho yari yajyanye filime Tapis Rouge yaherekanwe.
Gahigiri afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bubanyi n’amahanga n’iy’icya gatatu mu gutunganya amajwi n’amashusho.
Afite byinshi avuga ko bimuhuza n’u Rwanda kuko yarugezemo bwa mbere afite umwaka umwe gusa.
Filime ari gutunganya ‘Tanzanite’ ifite inkuru ivuga kuri Kenya mu myaka icumi iri imbere, ateganya ko izasohoka muri 2022.
Gahigiri yishimira uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akifuza kuzagira uruhare mu guteza imbere umuco wa sinema mu gihe kizaza.
Iserukiramuco rya Cannes ryatangiye ku wa 14 Gicurasi 2019 rirasozwa uyu munsi taliki 25 Gicurasi. Ryerekanwemo filime zikomeye nka Rocket Man y’umuhanzi Elton John.