Umunyarwandakazi yashyizwe mu cyiciro cy’abahanzi batanga icyizere muri Afurika
Neza Da SongBird, umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Canada yatoranijwe mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza utanga icyizere cy’ejo hazaza muri muzika ya Afurika mu bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane bya Afrima.
Mu byiciro 33 bihataniwe muri All Africa Music Awards (AFRIMA), Neza agaragara mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere[most promising artiste in Africa]. Muri icyi cyiciro ari guhatana n’abahanzi bafite amazina akomeye barimo Mr Eazi (Nigeria), Rythmz(Cameroon), Mousto Camara(Guinea), Heritier Watanabe (RDC), Blaise B(Cameroon), Beatballer (Cameroon) ndetse na Soul Bangs wo muri Guinea unaherutse gutwara igihembo cya Prix Découvertes RFI.
Neza Da SongBird niwe munyarwanda umwe rukumbi uri muri ibi bihembo birimo abahanzi baturuka mu mpande zitandukanye za Afurika. Ahagarariye u Rwanda ku bw’indirimbo ‘Uranyica’ aherutse gushyira hanze igatuma acurangwa ku buryo bwihariye ku maradiyo no ku mateleviziyo yo muri Nigeria.
Uyu muhanzikazi asigaye akorana n’inzu itunganya umuziki ya MCG Entertainment yo mu gihugu cya Nigeria ari nayo ikomeje gutuma amanyekana ku rwego mpuzamahanga.
Uranyica ikomeje kuzamura izina ry’uyu muhanzikazi , niyo ya mbere yakoranye na MCG Empire, yatunganyijwe na Producer Pimpz Beat, icurangwamo gitari n’uwitwa Fiokee. Iririmbitse mu rurimi rw’Icyongereza, Ikinyarwanda, Ikinya-Nigeria n’Ilingala.
Neza akora injyana zishingiye kuri R&B, Pop, Afro-Dancehall n’izindi zigezweho ziganjemo izituje, yagiye muri studio bwa mbere mu 2000, ari nabwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Uyu muhanzikazi ari mubatanga icyizere mu kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Mc Galaxy yavuze ko yemeye gukorana indirimbo na Neza ku bw’impano ikomeye yamusanganye ndetse akaba yaramusinyishije mu bahanzi bafashwa na label ye bwite yitwa Mcg Empire. Akaba ari nawe muhanzi ukomoka hanze ya Nigeria wagize amahirwe yo gukorana nayo.
‘Uranyica’ yahaye neza amahirwe yo guhatanira ighembo cya Afrima, imaze iminsi icurangwa kuri Radio zikomeye muri Nigeria harimo iyitwa Hot 99.5FM Owerri, HitFM Calabar, Space FM 90.1 Ibadan, Cool FM Abuja, Beat 99.9 FM PH n’andi maradiyo menshi.
Neza amaze gusohora n’izindi ndirimbo zirimo ‘Wish Is My Command’, ‘Burn It Down’, ‘Angel of Love’,‘Only God Knows’. Anazwiho ubuhanga mu kwigana no gusubiramo indirimbo z’abahanzi harimo nk’indirimbo ‘Stay’ ya Rihanna, iyitwa ‘Do It Like a Dude’ ya Jessie J n’izindi.
Si ubwa mbere Neza yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’abanyamuziki kuko no muri 2012, yaje kwitabira amarushanwa ya African Entertainment Awards yabereye muri Canada. Akaza guhabwa igihembo cya “Best Female Artist”.
Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS