Umunyarwandakazi yashyingiranywe na Ambasaderi wa Somalia muri Nigeria( Amafoto)
Ambasaderi wa Somalia muri Nigeria, Jamal Mohamed Barrow, aherutse kurushinga n’Umunyarwandakazi Umutoni Samirah. Aba bakaba barasezeranyijwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Mutoni na Ambasaderi Jamal Mohamed Barrow basezeraniye imbere y’amategeko muri Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, umuhango wabaye mu mpera z’Ukwakira 2021.
Samirah Umutoni wari wararushinze n’umugabo w’Umunyarwanda ariko utuye muri Afurika y’Epfo, yaje kwimukira muri iki gihugu mu 2018, nyuma yo kutabasha kumvikana, baje gutandukana mu mpeshyi ya 2019.
Nyuma yo guhura na Ambasaderi Jamal Mohamed Barrow uhagarariye Somalia muri Nigeria, muri Werurwe 2021 basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana mu muhango wabereye i Kigali.
Ambasaderi Jamal Mohamed Barrow wabengutse Umunyarwandakazi Mutoni, ubusanzwe afite imyaka 63, akaba umugabo wize itangazamakuru muri Somalia National University mu 1984.
Mu 2006 uyu mudipolomate yarangije muri Kaminuza ya Moi University yo muri Kenya, aho yize ibijyanye n’ubukungu n’imiyoborere.
Jamal Mohamed Barrow yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye muri Nigeria mu 2019.
Yabaye Umunya-Somalia wa mbere wemerewe guhagararira igihugu cye muri Nigeria kuva mu 1991.
Mbere y’uko yoherezwa muri Nigeria guhagararira Somalia, uyu mugabo yari yarigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu Ukuboza 2012 kugeza mu Ugushyingo 2013.
Icyakora kuva mu 1995 kugeza mu 2020, Ambasaderi Jamal Barrow yagiye ahabwa inshingano zitandukanye.
Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Golweyn bizwi ko yari asanganywe umugore n’abana batavuzwe umubare.