AmakuruUrukundo

Umunyarwandakazi yakoranye ubukwe n’umunya-Nigeria bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga

Ku mugoroba washize nibwo Umunyarwandakazi Ingabire Providance na Christian wo muri Nigeria bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa bwabereye Kigali nyuma yo kumenyanira ku mbuga nkoranyambaga bakaba bagiye gukomereza imihango y’ubukwe bwabo mu bwongereza aho uyu muhungu aba.

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019, ku Kicukiro Snatube ahazwi nka Havilla Village habereye ubukwe bw’Umunyarwandakazi Ingabire Providence na Christian bivugwa ko aba bombi bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko bamwe mu bitabiriye ubu bukwe bakaba n’inshuti za hafi mu muryango wa Ingabire Providence babitangarije TERADIGNEWS.RW ngo aba bombi bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga ndetse bibanza kugorana cyane ko urukundo rwabo rushyigikirwa n’ababyeyi ba Ingabire ariko kubera imbaraga z’umukobwa no kwanga kumubabaza baza kubyemera.

Umwe mu bitabiriye ubu bukwe utashatse ko amazina atangazwa yagize ati:”Aba bombi bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa babanje kutabyumva neza ndetse iyo urebye ubona bo bari banabyanze kuko bibazaga ukuntu bashyingira umuntu batazi ndetse batanabonye bikaba ikibazo, gusa kubera ko umukobwa wabonaga abishaka ndetse agakomeza kubyemeza ababyeyi be nabo bagezaho baramureka”.

Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye ababyeyi b’uyu mukobwa bemera gushyingira Christian ngo ari uko bafashe igihe cyo gusenga nyuma Imana ikaza kubyemera.

Yagize ati:”Buriya n’ubwo ubona ubukwe bubaye uyu munsi ntabwo ibi bintu ari ibya vuba, aba bombi bamaze igihe baziranye ndetse Mama w’uyu mwana yabimbwiyeho kera ariko bibanza kuzamo ikibazo gusa baje gufata ibihe barasenga hanyuma Imana iza kubabwira ko nta kibazo, nuko babona kwemera ko ubukwe buba”.

Ababyeyi b’uyu mukobwa Ingabire  Providance ni abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR naho umuhungu akaba nawe aturuka mu matorero y’abakirisitu aba mu majyepfo y’igihugu cya Nigeria ari naho uyu muhungu Christian akomoka gusa we akaba aba mu gihugu cy’ubwongereza kubera impamvu z’akazi.

Ubu bukwe bwitabiriwe na Se w’uyu muhungu ndetse na Nyina hakaba hari n’izindi ncuti zinyuranye z’uyu muryango.

Biteganyijwe ko Ingabire na Christian bagomba gufata Rutemikirere vuba aho biteganyijwe ko imihango y’ubukwe izakomereza mu gihugu cy’ubwongereza ari naho bombi bazaba.

[email protected]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger