Amakuru

Umunyarwandakazi yahurije abaherwe bakomeye mu birori by’akataraboneka

Pdg Brenda Thandi Mbatha umuherwekazi wukomoka mu Rwanda yakoze ibirori by’akataraboneka, ibirori byitabiriwe n’abaherwe batandukanye ndetse n’abandi bantu b’ingeri nyinshi.

 Ibi birori byiswe “Soire d’Affaire Tribune Vip De Patrons d’Entreprise” byabaye ku wa 08 Werurwe 2018, bibera i Paris mu Bufaransa.

Ibi birori byabaga ku ncuro ya kane byitabiriwe n’abashoramari batandukanye barimo abahagarariye bimwe mu bigo by’ubucuruzi bikomeye ku mugabane w’Uburayi na Asia cyo kimwe n’abari baturutse ku mugabane wa Afurika.

Uretse abashoramari bari bitabiriye iki kirori harimo nanone abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo, aha twavuga nka Madame Bokilo ushinzwe ububanyi n’amahanga muri ambassade ya Congo Brazzaville  mu gihugu cy’Ubufaransa.

Mu bahanzi basusurikije abitabiriye iki kirori harimo umunyarwanda MK Isacco uba mu Bufaransa na MEEXINSSY KING, cyo kimwe n’abandi bagera kuri 5 barimo Diana wari waturutse muri Cote d’Ivoire.

Pdg Brenda Thandi Mbatha yavuze ko yishimira cyane kuba ahuriza hamwe abashoramari baba baturutse mu bice bitandukanye by’ isi, dore ko ngo intego ye ari ugukangurira urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori kwiteza imbere binyuze mu ishoramari.

Yagize ati “Ibi birori twahisemo kubikora ku munsi w’umwari n’umutegarugori, kubera ko usanga abagore bitinya cyane bakumva ko ntacyo bashoboye.  kuri uyu munsi ni wo munsi mwiza twari twabonye wo gutambutsa ubutumwa twagenera umugore, tukamwereka ko na we ashoboye aramutse atinyutse, ko na we hari byinshi yageraho.”

Pdg Brenda Thandi Mbatha ni mugore w’umushoramari watinyutse umurimo, kuri ubu akaba amaze kugera ku rwego rw’abaherwe bakomeye I Burayi.

Ni umuyobozi w’ibigo bitatu bikomeye bikora ubucuruzi haba muri Afurika n’iburayi, akaba kandi aharanira guteza imbere abari n’abategarugori abakangurira gutinyuka kujya mu ishoramari bagera ikirenge mu cye.

iki kirori Brenda Thandi Mbatha yise Soire d’Affaire Tribune VIP De Patrons d’Entreprise, cyatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2016, kikaba kiba buri nyuma y’amezi atatu. Kuri ubu cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagera kuri 250 baturutse mu bihugu bigera ku 125 byo ku migabane yose.

Hari abaherwe b’ingeri zose.

Imiteguro yari yakozwe yivugira uko ikirori cyari kimeze.
Icyo kurya cyari cyateguwe kigaragaza uko abagombaga kukirya basa.

Nyampinga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo 2017 na we yari yitabiriye.
Hari nanone Miss Centre Afrique France.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger