Urukundo

Umunyarwandakazi witegura kubana na AY yakorewe ibirori byo kumusezeraho

Mu gihe habura iminsi mike ngo Remy akorane ubukwe n’umuraperi ukomeye cyane muri Tanzaniya, AY, uyu mukobwa yakorewe ibirori n’inshuti ze mu rwego rwo kumusezeraho.

Ibirori byo gusezera kuri Remy umukunzi wa AY yabikorewe n’abakobwa b’inshuti ze za hafi mu gihe habura igihe gito agakora ubukwe. Ibirori bya Bridal Shower bya Remy byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’iminsi mike AY avuye mu Rwanda gusura uyu mukobwa.

Urukundo rwa A.Y n’umukobwa witwa Remy rumaze imyaka umunani nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize. Gusa ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yambitse umukunzi we impeta y’urukundo [fiançailles] banatangaza ko bateganya gukorana ubukwe mu minsi ya vuba.

Allen Yesaya wamenyekanye nka AY amaze imyaka igera ku 9 akundana n’umukobwa w’umunyarwandakazi  witwa Remmy, uyu musore ntabwo yakunze kubigaragaza muri iyo myaka bamaze bakundana ariko yabishyize mu ruhame  m’Ukuboza i 2016 ubwo yari yagize isabukuru.

AY  afite inkomoko mu Rwanda dore ko  nyina witabye Imana yari umunyarwandakazi naho se akaba umunyatanzaniya.

Ambwene Allen Yessayah wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya A.Y , Umuhanzi ukomeye cyane  muri Tanzaniya  ndetse no muri Afurika  mu njyana ya Hip Hop akaba na mubyara wa Alpha Rwirangira.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger