AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi wari ufite izina rikomeye mu kumurika imideli yasanzwe mu modoka yishwe(Amafoto)

Umunyarwandakazi w’imyaka 25,wari umaze kubaka izina ku isi mu kumurika imideli,Neema Jeannine Ngerero yasanzwe mu modoka yapfuye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Mu kiganiro inyaRwanda dukesha iyi nkuru yagirange na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z’uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye.

Aganira na inyaRwanda,gafotozi witwa Manzi Felix Sebihogo yavuze ko yabwiwe na bene wabo ko Neema bamusanze mu modoka yapfuye.

Yagize ati “Yego Neema yapfuye nanjye sindamenya amakuru yose neza, umucousin (mubyara) we yambwiye ko bamusanze mu modoka yapfuye, gusa nawe yahise ankupa yari ababaye cyane.”

Uyu mukobwa wari uherutse mu Rwanda mu gihe gishize, yari umwe mu bakunzwe cyane imbere mu gisata cy’imideli bitewe n’uburyo yari amaze kukizamurira izina.

Mu busanzwe, uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bitewe n’akazi ko kumurika imideli yari afite mu ma kompanyi akomeye, yajyaga mu bihugu bitandukanye ku isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger