Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda yesezereye mu kigo Ngororamuco
Umunyarwanda Fille Mutoni, ukorera umuziki muri Uganda, yasezerewe mu kigo ngororamuco yari amazemo amezi atandatu avurwa ibijyanye n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni amakuru yemejwe na MC Kats bari basanzwe bakundana, watanze ishimwe rye ku Mana ku bwo kuba umukunzi we yavuye mu kigo ngororamuco yarahindutse.
Ati “Ameze neza, ubu ndishimye kuko ntabwo byari ibintu byoroshye. Yihanganiye amezi atandatu kandi turashimira buri wese wadufashije.”
MC Kats yabwiye abakunzi be ko uyu mugore yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge batangiye gukundana cyane ko urukundo rwabo rwaranzwe n’intambara za hato na hato.
Uyu mugabo yagaragaje ko mu bihe by’intambara zabo, umwe mu nshuti z’uyu muhanzikazi yamugiriye inama yo kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo yirinde rwaserera yahuraga nazo bya hato na hato.
Uko uyu yagendaga abatwa n’ibiyobyabwenge, yakunze kugongwa n’igikuta cy’abamuhaga inkwenene bigatuma arushaho kwiheba, icyakora MC Kats ahamya ko bitari bikwiye kuko ibyamugwiririye ntawe bitabaho.
Ati “Ntawe bitabaho ngo ashukwe n’inshuti ze naramuka asanze adakomeye mu mutwe yisange hariya, muhagarike kwifatira ku gahanga uwaguye kuko ntawe bitabaho, icy’ingenzi ni uko umuntu abyigiramo.”
Fille Mutoni na MC Kats bamaze iminsi baca amarenga ko nyuma y’aho uyu mugore akiriye bashobora kongera gusubirana.