AmakuruAmakuru ashushye

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yahuye na Papa Francis (Amafoto)

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kuba umubyinnyi mpuzamahanga wabigize umwuga yagaragaje ko afite ibyishimo nyuma yo kubonana n’umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis mu muhango yaherewemo ububasha bwo kuba Ambassader wa IFAD.

Uyu mukobwa umaze kumenyekana ku migabane itandukanye, yakoranye n’abahanzi bakomeye cyane muri Afurika ndetse yabyinnye mu ndirimbo ‘This Is America’ iheruka gutwara ibihembo bine bya Grammy Awards.

Sherrie Silver amaze kuba icyamamare ku rwego rw’ikirenga ndetse yabiherewe ibihembo bikomeye birimo na MTV Video Music Award 2018.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru yagiye mu Butaliyani ku butumire bwa Loni biciye muri IFAD[International Fund for Agricultural Development].

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019, yasoje uruzinduko rwe bamugize Ambasaderi w’iki kigega ku rwego rw’Isi mu muhango ukomeye yahuriyemo n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis.

Sherrie Silver yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimye by’ikirenga ku bwo kubonana na Papa ndetse bakaganira nyuma y’umwanya yahawe mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Yagize ati “Uyu munsi nabaye Ambasaderi wa IFAD mu rubyiruko rwo mu cyaro, naganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Papa ndetse na Perezida wa Dominican Republic.”

Yongeyeho ati “Nahoze nifuza kurenga kuba umuntu ushimisha abantu gusa ahubwo ngakoresha izina mfite nkaba Ambasaderi w’impinduka n’ijwi ry’urubyiruko ku Isi hose. Ndabashimiye IFAD kuri aya mahirwe kandi ndashimira Imana ingejeje aha.”

Sherrie Silver w’imyaka 25, amaze kwerekana ko yahawe umwanya ukomeye, abiganjemo ibyamamare nka Davido, Idriss Sultan, Patoranking, Meddy na benshi mu bahanzi bakomeye yakoranye na bo bamwifurije ishya n’ihirwe no gukomeza inzira yatangiye.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Huye akaba akomeje gushyira imbere ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse n’abana b’imfubyi afatanyije n’umuryango ubitaho amaze iminsi atangije.

Sherrie yishimiye umwanya yahawe na IFAD
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

Twitter
WhatsApp
FbMessenger