Umunyarwandakazi ni we uzasifura umukino w’Ubudage na Canada
FIFA, yamaze kwemeza ko umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga ari we uzasifura umukino ukomeye wa kimwe cya kane cy’irangiza w’igikombe cy’Isi cy’abagore mu batarengeje imyaka 17 uzahuza Germany na Canada mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru muri Urguay.
Canada n’Ubudage baracakirana mu mukino wa 1/4 cy’irangiza kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo saa 19:00 zo muri Urguay bikazaba ari mu rukerera rwo ku wa Mbere hano mu Rwanda. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Estadio Charrúa muri Montevideo ho muri Urguay kwa ba Louis Suarez.
Undi mukino uzasifurwa n’umunye-Ghana ni uwo guhatanira umwanya wa gatatu .
Mukansanga yitwaye neza muri iyi mikino y’igikombe cy’isi cy’abagore , yasifuye bwa mbere muri iyi mikino tariki ya 16 Ugushyingo bakiri mu matsinda wahuje Uruguay na New Zealand warangiye ari 2-1.
Tariki ya 20 Ugushyingo, yasifuye undi mukino wo mu Itsinda B wahuje Japan na Mexico urangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Uyu mukino agiye gusifura, Mukansanga azaba yungirijwe na Fanta Kone wo muri Mali , Bielignin wo muri Burkina Faso na Yoshimi Yamashita wo muri Japan uzaba ari umusifuzi wa kane ndetse na Sarah Jones wo muri New Zealand uzaba ari umusifuzi w’agateganyo.
Salma Rhadia Mukansanga w’imyaka 28 y’amavuko yatangiye umwuga wo gusifura mu 2007 mbere y’uko aba umusifuzi mpuzamahanga mu 2012. Yagiye asifura imikino itandukanye yo mu Gikombe cya Afurika harimo n’umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka 17 na 20 ndetse no muri CECAFA ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda yarasifuye.
Iki gikombe cy’Isi cyabagore ku batarengeje imyaka 17 kiri kuba ku nshuro ya 6 kuva cyatangira mu 2008. Koreya y’Amajyaruguru yagitwaye mu 2017 ntiri muri 1/4 cy’irangiza kuko yasezerewe na Spain itsinzwe 3-1.