IbitekerezoInkuru z'amahanga

Umunyarwandakazi Anne Marie yatangije gahunda yo gufasha ababyeyi badafite abagabo n’abatagira akazi

Umunyarwandakazi Anne Marie Mukankusi wagiye muri Amerika nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatangije umuryango ugamije gufasha ababyeyi b’impunzi baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika badafite abagabo ndetse akanabafasha kubona akazi.

Uyu muryango Anne Marie yashinze witwa  Ineza Village Inc, intego nyamukuru z’uyu muryango ni ugufasha ababyeyi n’abana babakobwa baba muri Amerika bagiyeyo nk’impunzi badafite amikoro ndetse no kubashakira akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko akaba ateganya no kuzawuzana mu Rwanda nk’igihugu cye cy’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na Teradignews yavuze ko ubu yahereye muri leta ya Atlanta muri Amerika ariko akaba yifuza no gukorera mu Rwanda iyi gahunda igihe yaba abonye inkunga ihagije.

Yakomeje abwira umunyamakuru wa Teradignews ko impamvu yatangije uyu muryango ari uko nawe arera abana babiri wenyine, ati “… Nubwo maze imyaka myinshi hano muri Amerika ariko ntekereza ku bantu baza aha batazi icyongereza nk’ururimi rukoreshwa aha bamwe batazi no kwandika nkumva umutima uraremerewe bituma rero nshaka uburyo nabafasha kugirango bamenye ururimi ndetse banabone akazi.”

Uretse ibi ariko, anagerageza gushakisha inkunga yo kubafasha kwishyura inzu babamo, amazi, umuriro n’utundi tuntu twibanze dukenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Anne Marie avuga ko nubwo kubabonera inkunga biba bitoroshye ariko yizeye ko uko iminsi ingenda yicuma abantu bazajya bumva iyi gahunda ndetse bakanatanga uko bifite, hari urubuga akorana narwo rwitwa www.gofundme.com ushobora gucishaho inkunga yawe cyangwa ukamwandikira kuri Email ([email protected]). Yifuza ko niyo waba udatanze inkunga y’amafaranga ariko ushobora gutanga inkunga yo gusangiza abandi uyu mushinga.

Arasaba abanyarwanda aho bari hose kumufasha kugira ngo uyu mushinga we utere imbere ndetse no kuwusangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuko ababikeneye ari benshi.

Uretse ibi ariko, Anne Marie anafite igitabo yanditse agaruka ahanini ku kaga yahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuko ababyeyi , n’abavandimwe be bishwe ndetse na we agacika abamuhigaga bukware ngo bamwice,  ni igitabo yise Genocide against the Tutsi terrorised in Rwanda.

Anne Marie yatangije umuryango wigenga ugamije gufasha ababyeyi badafite abagabo

Afite n’igitabo yanditse kigaruka ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger