Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Umunyarwanda w’umutinganyi yeruye yifotoza yambaye ubusa nk’ibimaze iminsi ku bakobwa-AMAFOTO

Umunyarwanda Semuhungu Eric yakoze ibitamenyerewe ku gitsina gabo maze yifotoza yambaye ubusa neza neza nk’ibimaze iminsi byadutse ku bakobwa n’abagore bamaze iminsi bifotoza bambaye ubusa bikanatera Minisiteri y’umuco na siporo kwamagana amafoto n’amashusho nkayo.

Uyu Semuhungu Eric yamenyekanye mu 2015 ubwo havugwaga inkuru ye yashakanye n’Umunyamerika bahuje igitsina, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda; uyu bari barashakanye yitabye Imana.

Aya mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 46, mu kuyashyiraho yagaragaje ko yayifotoreje muri Afurika y’Epfo aho yavugaga ko yishimiye impeshyi.

Uyu munyarwanda udatinya gutangaza ko ari umutinganyi, muri Gashyantare 2017 Semuhungu yasangije abakunzi be ku rukuta rwa Facebook ko yishimira kuba yarakundanye na Ryan ndetse ko kuri we ari impano ikomeye Imana yamuhaye. Nkuko yabyitangarije, umukunzi we bari bahuje igitsina yitabye Imana ku itariki ya 2 Kamena 2017.

Eric Semuhungu ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko yavukiye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ni umwana wa Kane mu muryango w’abana batandatu abakobwa batatu n’abahungu batatu, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Semuhungu yasezeranye n’uyu mugabo kubana akaramata

Bari inshuti magara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger