AmakuruAmakuru ashushye

Umunyarwanda wakoranaga n’imitwe ya RNC na FLN yarasiwe muri Afurika y’Epfo

Ku mugoroba w’ejo ku wa kane, Umunyarwanda Camire Nkurunziza wakoranaga n’imitwe ya RNC na FLN ikorera hanze y’igihugu igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yarasiwe mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Nkurunziza uyu waraye arashwe, yahoze mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu mbere yo guhunga igihugu yerekeza muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Yarasiwe mu gace ka Goodwood mu mujyi wa Cape Town.

Amakuru agaragara mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo avuga ko Nkurunziza uyu yarasanwe n’undi muntu bari bari kumwe, nyuma yo kugerageza gutera ibyuma  Polisi ya Afurika y’Epfo yari ibakurikiye ibakekaho ubujura.

Uku kurasana kwasize hanakomerekejwe abandi bantu barindwi bahise bajyanwa ku bitaro biri hafi aho ngaho.

Amakuru avuga ko Nkurunziza yari yaramaze kwitandukana na RNC, ubu akaba yabarizwaga mu nyeshyamba za FLN. Iyi FLN ni yo Nsabimana Calixte Sankara kuri ubu ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda yavugiraga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger