Imikino

Umunyarwanda ukinira ikipe ya Manchester United ukomeje kwifuzwa n’Amavubi ari i Kigali(Amafoto)

Noam Emeran umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ukinira Manchester United ari mu Rwanda mu biruhuko aho yaje gusura umuryango we.

Emeran ukina asatira anyuze ku mpande, aheruka kongera amasezerano muri Manchester United, ndetse akaba yifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuba yaza akayikinira.

Noam Emeran ari mu Rwanda mu biruhuko aho yaje kureba umuryango we harimo na nyina umubyara, ushobora kuba urufunguzo rwo kugira ngo umuhungu we yemere gukinira Amavubi.



Uyu mukinnyi ukiri muto yageze muri Manchester United mu mpera za 2019, nubwo intangiriro ye itamworoheye magingo aya ahagaze neza ndetse byanatumye iyi kipe y’ubukombe ku Isi imwongerera amasezerano.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga Emeran yafashe ifoto agaragaza ko ari mu Rwanda, aho yari Kacyiru ahari inyubako ya Radisson Blu.

Noam Fritz Emeran w’imyaka 19 y’amavuko yifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi gusa afite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, akaba atarafata umwanzuro ku ikipe y’igihugu azakinira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger