AmakuruCover StoryImyidagaduro

Umunyarwanda niwe wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2019

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu hambitswe ikamba umukobwa wahize abandi mu irushanwa rya Miss Career East Africa 2019 ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ikamba rya Miss Career East Africa 2019 ryegukanywe n’umukobwa w’umunyarwanda witwa Mukamwiza Yvette w’imyaka 20 y’amavuko nyuma yo kumurika umushinga w’inkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona wahigitse iyindi 14 y’abakobwa bari bahanganye ukagira amanota 86%.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abakobwa 30 baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba biganjemo Abanyarwanda. Mu cyiciro cya mbere 15 bavuyemo hakomeza abandi 15 ari nabo bahataniraga ikamba mu birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).

Ibi birori byari biyobowe n’akanama nkemurampaka kayobowe na Tom Close, Miss Igisabo n’abandi baje bahagarariye ibihugu byabo bakaba banasusurukijwe n’umuhanzi Bruce Melodie uri mu bihe byiza muri iki gihe.

Byatangiye abakobwa bose uko ari 15 banyura imbere y’akanama nkemurampaka buri wese asobanura umushinga we, aho yakuye igitekerezo cyawo, ndetse n’icyo yumva umushinga we uzafasha sosiyete n’amafaranga usaba kugirango ushyirwe mu bikorwa (Budget).

Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba ni umunyeshuri muri IPRC Ngoma mu ishami rya Information and Technology. Amashuri yisumbuye yayize i Nyamagumba, aho yize ishami rya PCM (Physics Chemistry and Mathematics). Yavuze ko yishimiye iri Kamba ndetse n’igihembo cy’amafaranga 5000 by’amadolari yahawe nk’igihembo nyamukuru cyari kigenewe irushanwa.

Ati “Ndishimye cyane! Nkurikije imishinga yasigaye ejo nijoro yari imishinga y’umwihariko kandi idafitwe n’abakobwa benshi kandi n’abari bayifite numvaga ari abakobwa bashoboye bitari bishoboke ko naba Miss Career Africa byibura ngomba kubona irindi kamba ariko iri ryo sinumvaga ko ndi buribone.”

Miss Mukamwiza yavuze ko amadolari y’Amerika 5000 yegukanye ndetse n’amadolari 1000  yegukanye kubwo kwegukana Miss Technology agiye kuyifashisha kurushaho kwagura umushinga wew’inkoni y’ikoranabuhanga yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuhanzi Tom Close wari uyoboye akanama nkemurampaka yasabye Mukamwiza kwita ku mishinga ye akayagura kugirango iganishe ku ikoranabuhanga kandi inkoni yakoze azayigeze ku bafite ubumuga kuko bayikeneye.

Yanavuze ko byoroheye itsinda ry’abakanama nkemuramapaka guhitamo uhabwa ikamba kuko byagaragaraga ko umushinga wa Mukamwiza wari uri imbere y’iyindi kuko wagaragaraga kandi wanasobanuwe neza kurusha iyindi byanagaragariye ku manota 86% wagize.

Muri iri rushanwa kandi hanatanzwemo ayandi makamba atandukanye n’ibihembo byayo ku bandi bakobwa bagiye bahiga abandi mu byiciro bitandukanye aho buri umwe yagiye ahabwa igihembo cy’amadolari y’Amerika 1000 yo gushyigikira umushinga we.

Hatanzwe ayandi makamba atandukanye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger