AmakuruAmakuru ashushye

Umunyarwanda ari guhirimbanira ko imishinga minini y’ubwubatsi mu Rwanda yajya ihabwa abanyarwanda

Umunyarwanda Nzirorera Alexandre yashinze ishuri ryitwa Nziza Training Academy rihugura abize ibijyanye n’ubwubatsi no guhanga inyubako [Civil Engineering na Architecture], avuga ko arajwe ishinga no gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ku buryo imishinga minini y’ubwubatsi iva mu maboko y’abanyamahanga igakorwa n’abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’ishuri ‘Nziza Training Academy’ buvuga ko ubumenyi iri shuri riri guha abana b’u Rwanda bwitezweho kuzakoreshwa mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye isanzwe itumizwamo abanyamahanga ku buryo mu myaka iri imbere izajya ikorwa n’abanyarwanda.

Yabitangarije mu muhango wo guha impamyabushobozi abarangije muri Nziza Training academy.

Iri shuri ryigisha abarangije icyiciro cya kabiri n’icya Gatatu bya Kaminuza, ubumenyi butangirwa muri iri shuri buba bwisumbuye ku bwo abantu bakura muri biriya byiciro bisanzwe bitangwa mu mashuri yo mu Rwanda nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Nziza Training Academy Nzirorera Alexandre.

Ati “Niba imishinga iremereye yose igihugu kijya kuzana abavuye mu bihugu bya kure ni uko hari ubumenyi runaka tuba tudafite.”

Nzirorera uvuga ko imfashanyigisho y’amashuri makuru mu by’ubwubatsi mu Rwanda ari kimwe n’izo mu bindi bihugu ariko ko icyo byarushaga u Rwanda ari iyi gahunda nshya y’amasomo y’igihe gito.

Avuga ko abubatsi barangiza mu mashuri makuru na za Kaminuza bagomba kunyura muri ziriya gahunda kugira ngo bashobore kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Nk’ibi turi gutangiza mu Rwanda tubisobanurira abantu batabyumva, ho ni ikintu kizwi ku buryo nta n’uwaguha akazi utaranyuze muri training nk’izi.”

Nzirorera Alexandre ni umunyarwanda wahuguwe ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza zikomeye ku Isi harimo Havard University aho yize ishami ryitwa Architecture Imagination na British Colombia University aho yize ibyitwa Eco Design for City Suburbs.

Mu mwaka wa 2018 yatangije ishuri rihugura abize ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engeneering] no guhanga inyubako [Architecture] kuko yabonaga abanyeshuri bo mu Rwanda hari ubumenyi bukenewe ku isoko badafite.

Kuva Nziza Training yatangira mu 2018 bamaze kwigisha abanyeshuri bagera kuri 83. Mu mwaka ushize harangije 12 mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 hasoje abagera kuri 71 biganjemo igitsina gabo dore ko abagore ari batanu gusa.

Ngo mu masomo batanga bifashisha n’abanyamahanga nk’uko igihugu na cyo kibakoresha mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye ariko umuyobozi wa Nziza Training Academy avuga ko mu myaka iko mu myaka iri imbere bazaba batagikenera abanyamahanga.

Ati“Mu myaka itanu cyangwa 10 tutazaba dukeneye guhamagara abo banyamahanga, leta ikababahamagara ku bw’impamvu za polotiki ariko atari ukuvuga ngo twabuze undi munyarwanda wakora nk’ibyo bakora.”

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic, Alex Ruberwa avuga ko ubumenyi umuntu akura mu ishuri buba budahagije.

Ati “Ushobora kubona ubumenyi bwo kubaka ariko uburyo ubugeza ku isoko, uburyo ubumenyekanisha, uburyo ubukundisha abandi na byo birigwa.”

Avuga ko ibi ari byo Nziza Training Academy ari byo yaje gukora ndetse bakazafasha n’Abaturarwanda gutura no gukoresha neza ubutaka bwo guturaho kuko hari hakirimo ibibazo.

Nzirorera Alexandre yashinze ishuri ryitwa Nziza Training Academy rihugura abize ibijyanye n’ubwubatsi no guhanga inyubako [Civil Engineering na Architecture], intego ye nukugirango imishinga minini y’ubwubatsi ikorwa n’abanyamahanga ijye ihabwa abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic, Alex Ruberwa avuga ko ubumenyi umuntu akura mu ishuri buba budahagije.
Abarangije muri Nziza Training bahawe impamyabushobozi
Abarangije amahugurwa muri Nziza Training Academy bafata ifoto y’urwibutso
Nzirorera Alexandre, umuyobozi wa Nziza Training Academy

Twitter
WhatsApp
FbMessenger