AmakuruImikino

Umunyarwanda agiye gukinira amakipe akomeye y’i Burayi

Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi L’avenir cyatangaje ko amakipe arimo Leicester City, Frankfurt na Hoffeinhem yose ashaka gusinyisha umukinnyi wa Standard de Liege ukomoka mu Rwanda, Hakim Sahabo w’imyaka 19.

Iki kinyamakuru cyavuze ko amakipe menshi yo hanze ari gukurikirana uyu mukinnyi wo hagati ufite impano.Cyemeje ko amakipe yo mu Budage ari imbere wongeyeho na Leicester.

Iyi kipe yo mu Bwongereza ikizamuka ntabwo iratangaza mu buryo bwemewe ko imushaka ariko yavuganye n’ubuyobozi bwa Liege kuri we.

Nubwo iyi kipe ye yifuza kumugumana,uyu musore w’ Amavubi ngo habonetse utanga miliyoni eshanu z’amayero yamurekura.

Bikunze akagera muri Premier League,yaba abaye umunyarwanda wa mbere ukinnye muri iyi shampiyona yo mu Bwongereza.

Uyu musore aracyari mu biruhuko nyuma yo gukinira Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger