Umunyamideli yaguye hasi ari kumurika imideli ahita apfa (+Amafoto)
Umunyamideli Tales Cotta w’imyaka 26 ufite inkomoko muri Brésil yatezwe n’imishumi y’inkweto (lacets) ari kwiyerekana ahita apfa.
Uyu munyamideli yapfuye ari mu birori byo kumurika imideli bya São Paulo Fashion Week. Tales Coatta akigwa yahise ajyanwa kwa muganga byihuse ariko ku bw’amahirwe make yahise ashiramo umwuka.
Abateguye iki gitaramo babinyujije kuri Twitter bavuze ko yapfuye ariko ntibatangaza icyamuhitanye. Daily Folha de S. Paulo yanditse ko uyu musore yatezwe n’imishumi y’inkweto yari yambaye akikubita hasi bikamuviramo gupfa.
Bamwe mu bari bari muri iki gitaramo cyo kumurika imideli bakibona ibi byabaye bagize ngo byari biri mubyateguwe gusa bagenzi be bakibona ibi bahise bikanga. Uyu Tales Cotta yahise avanwa ku rubyiniro byihuse ahita ajyanwa kwa muganga.
Abateguye iki gitaramo babinyujije kuri Twitter bavuze ko “Turabiseguraho ku bw’iki gihombo ndetse turihanganisha umuryango wa Tales Cotta muri ibi bihe.”
Aba bakomeje bavuga ko bagerageje gukora ibishoboka byose ariko ubuzima bwa Tales Cotta bukanga bukabaca mu myanya y’intoki.