AmakuruUtuntu Nutundi

Umunyamerika yishwe n’abasangwabutaka yari aje kwigisha Ubukristu

Abasangwabutaka bo mu gihugu cy’Ubuhinde bishe umunyamerika witwa John Allen Chau w’imyaka 27 wari murugendo rw’ivuga butumwa mu birwa bya Andaman Islands.

Uyu munyamerika ukomoka muri Vancouver, i Washington yarashwe imyambi n’abagabo b’abasangwabutaka bo muri kimwe mu birwa byitaruye byo mu Buhinde byitwa Andaman Islands. Aba basangwabutaka bo biyemeje ko nta muntu ushobora kwinjira mu kirwa cyabo.

Uyu munyamerika yagerageje kugera kuri iki kirwa anyuze mu mazi  nyuma ageze kuri kimwe muri ibi birwa aba basangwabutaka bamuboneye kure batangira kumurasa imyambi gusa we yiyemeza gukomeza imbere.

Akomeje imbere yahuye n’abandi bamutega umutego wo  murushundura bamwegereye baramwica nubwo yari aje kubigisha ijambo ry’Imana. Umurambo we wagaragaye nyuma y’iminsi mike ureremba hejuru y’amazi.

Abasangwabutaka bo muri kiriya kirwa bitwa Sentinelese ni bamwe mu bantu batuye ku isi ariko batarabona abandi bantu batari batandukanye nabo.

Amategeko mpuzamahanga arengera ubwoko bw’abantu bugiye gucika ku isi ntiyemerera abantu abo aribo bose kwinjira mu mashyamba abamo bariya bantu.

Ibi bisobanuye ko bariya basangwabutaka ba Sentinelese bishe uriya munyamerika bifatwa nkaho nta cyaha bakoze.

Amategeko mpuzamahanga arengera ubwoko bw’abantu bugiye gucika ku isi ntiyemerera abantu abo aribo bose kwinjira mu mashyamba abamo bariya bantu
Kimwe mu birwa bya Andaman Islands bibaho abasangwabutaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger