AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umunyamerika Gregg Schoof Brian yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Ejo hashize kuwa Mbere taliki ya 7 Ukwakira 2019, Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda rwirukanye ku butaka bw’ u Rwanda Umunyamerika Gregg Schoof Brian nyuma yo gutangaza ko ‘atemerewe kuba ku butaka bw’ u Rwanda’.

Uyu mupasiteri yirukanywe nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’ u Rwanda azira gukorera inama ahantu hatemewe nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP JB Kabera.

Schoof yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019 afatiwe hafi ya Sitade Amahoro i Remera aho yari agiye gukorera ikiganiro n’ abanyamakuru.

Uyu Munyamerika amaze igihe kirenga umwaka aburana na Leta y’ u Rwanda nyuma y’ uko Radiyo ye ‘Ubuntu butangaje’ yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda kubera ikiganiro cyatambutseho bivugwa ko gisebya abagore.

Icyo kiganiro cyakozwe n’ umuvugabumwa witwa Niyibikora Nicolas tariki 29 Mutarama 2019. Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’ abagore yamaganye iki kiganiro ivuga ko gitesha agaciro abagore. Muri iki kiganiro humvikanye amagambo yisubiragamo ngo ‘ikiza cy’ umugore wagikurahe?’.

Muri Gicurasi Schoof yatsinzwe ikirego nyuma yo kujurira mu rukiko rukuru ku ifungwa rya Radio ye.

Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko atanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, yongeraho ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Mu itangazo yahaye abanyamakuru mbere y’uko afatwa uyu munsi ryanditsemo ko yajuririye urukiko rw’ubujurire ariko hashize amezi atatu adasubizwa.

Yanditse ko agiye kuva mu Rwanda ariko ashaka gusiga asobanuye neza ibyo bakorewe.

Muri iri tangazo asobanura ko urwego rw’abanyamakuru (Rwanda Media Commission), urwego rugenzura imirimo imwe n’imwe mu Rwada (RURA) n’umukozi warwo witwa Tony Kuramba babahohoteye.

Uyu muvugabutumwa yanditse ko yibaza niba guverinoma y’u Rwanda ishaka kujyana Abanyarwanda mu muriro.

Ati: “Radio ya gikiristu yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, insengero 7000 zarafunzwe,… abana mu mashuri bashishikarizwa gukoresha udukingirizo…”

We avuga ko ibi bidakwiriye ndetse akavuga ko abantu bose bakwiriye gusengera u Rwanda.

Asoza iyi nyandiko ye ati: “Sinaje hano kurwanya leta, naje kuvuga ubutumwa, sinitaye kuri politiki, sinitaye kumenya ngo perezida ni nde cyangwa ishyaka riri ku butegetsi. Ariko iyi guverinoma yafashe inzira zirwanya Imana mu mikorere yayo”.

Lieutenant Colonel Regis GATARAYIHA, Umuyobozi Mukuru rw’ urwego rw’ igihugu rushinzwe abinjira n’ abasohoka avuga ko uruhushya rwa Schoof rwo gukorera mu Rwanda rwarangiye tariki 6 Nyakanga 2019.

Ati “Uruhushya rwe rwarangiye tariki 6 Nyakanga 2019. Avuga ko impamvu yatinze kugenda ari uko yari akiri mu myiteguro ariko gutegura ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda ntabwo biri mu myiteguro yo kuva mu gihugu”.

Gatarayiha avuga ko ihambirizwa rya Schoof rikurikije amategeko agenga abinjira n’ abasohoka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger