Umunyamategeko wo mu Misiri yamaze kugeza Sergio Ramos imbere y’ubutabera
Umunyamategeko wo mu gihugu cya Misiri yamaze gutanga ikirego muri FIFA asaba ko Sergio Ramos atanga indishyi ya Milyari y’ama Euros irenga, nyuma yo kuvuna nkana Mohamed Salah, mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league Real Madrid yakinagamo na Liverpool ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Uyu mukino warangiye Real Madrid yegukanye UEFA Champions league ku ncuro ya 13, nyuma yo gutsinda Liverpool ibitego 3-1.
Kharim Benzema ni we wafunguye amazamu, mbere y’uko Gareth Bale ava ku ntebe y’abasimbura agatsinda ibitego 2 mu gice cya kabiri cy’umukino.
Igitego kimwe rukumbi cya Liverpool cyatsinzwe n’umunya Senegal Sadio Mane, ku mupira yari ahawe na Dejan Lovren.
Mohamed Salah wari witezweho byinshi muri uyu mukino yakinnye iminota 30 y’umukino, asimburwa na Adam Lalana nyuma yo kugira imvune ikomeye ku munota wa 25 w’umukino.
Sergio Ramos yatunzwe agatoki n’abatari bake bamushinja ku kuba yaravunnye uyu musore nkana mu rwego rwo kwiyorohereza akazi, dore ko Salah ari we byagaragaraga ko ashobora gutera ubwugarizi ba Real Madrid ibibazo.
Kuri uyu wa mbere, Bassem Wahba usanzwe ari umunyamategeko mu Misiri yatangaje ko yamaze kugeza ikirego muri FIFA, gifite agaciro ka miliyari irenga y’ama Euros, nk’indishyi Ramos agomba gutanga.
Avugira na Televiziyo ya Sada El-Balad, Bassem yagize ati”Ramos yavunnye Salah abigambiriye ni yo mpamvu akwiye guhanirwa ibyo yakoze. Ubu namaze kugeza ikirego muri FIFA.”
“Nzasaba indishyi ishobora kurenga miliyari y’ama Euros(miliyoni 873 z’ama Pounds), ku bw’igikomere cyo ku mubiri n’icyo mu mutwe yateye Salah n’abanya Misiri.”
Abantu bari bafite impungenge ko Mo Salah ashobora kudakina imikino y’igikombe cy’isi, gusa abicishije kuri Twitter ku munsi w’ejo, uyu musore yatangaje ko afite ikizere cyo kugaragara mu Burusiya.