AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamategeko wa Sgt Robert ufungiwe muri Uganda yagize icyo asaba Minisitiri w’intebe

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye minisitiri w’intebe waho amusaba kugira icyo akora ku ‘ifungwa rinyuranyije n’amategeko’ no kuba ‘ashobora koherezwa i Kigali’.

Eron Kiiza yavuze ko Sgt Major Robert Kabera yatawe muri yombi kuwa mbere agafungirwa ku kigo kizwi nka Special Investigations Division kiri i Kireka muri 14Km uvuye i Kampala.

Kabera azwi cyane mu Rwanda kubera kuba mu itsinda rya Army Band no kuba umuhanzi ufite indirimbo zakunzwe ku giti cye.

Sula Nuwamanya, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, wavuganaga na Kabera igihe yafatwaga avuga ko abapolisi benshi basatse aho yari atuye i Masanafu muri Kampala bakeka ko yahunze igihugu cye afite imbunda.

Umuvugizi w’igipolisi n’uwa gisirikare bombi babwiye BBC ko nta makuru barahabwa ku ifungwa rya Kabera.

Ibinyamakuru bimwe muri Uganda bivuga ko kuwa kabiri habaye inama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare biga ikibazo cye.

Nyuma yo guhunga, igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo ko Kabera yarimo ashakishwa ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana wo mu muryango we. Icyaha we yaje guhakana ageze muri Uganda.

Ari aho kandi, yavuze ko yashakishwaga kubera ibyo yaba azi ku rupfu rw’umuririmbyi Kizito Mihigo, wapfiriye muri kasho ya polisi i Kigali mu kwezi kwa kabiri 2020, mu buryo butavugwaho rumwe.

Kabera afunzwe mu gihe imibanire y’u Rwanda na Uganda irimo kongera kumera neza nyuma y’imyaka y’ubushyamirane bwa politiki.

Kimwe mu byo u Rwanda rusaba Uganda kugira ngo ibintu bisubire mu buryo harimo koherereza abanyarwanda ubutegetsi bubona nk’ikibazo ku mutekano w’igihugu.

Sula avuga ko Kabera ari kuri urwo rutonde.

Ibirego byo kohereza i Kigali impunzi n’abasaba ubuhungiro b’abanyarwanda si bishya kuri Kampala.

Umwe mu bibukwa ni Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda Perezida Paul Kagame wari warahunze mu 2011, yavuze ko mu 2013 yashimutiwe i Kampala akoherezwa i Kigali.

Mu 2019 Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare i Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger