AmakuruImyidagaduro

Umunyamategeko Me Evode yavuze ku ifungwa rya Liliane wiyambitse ubusa anakomoza ku itegeko rihana obiterasoni

Umunyamategeko Me Evode Kayitana usanzwe akora umwuga mu kunganira abandi mu mategeko, avuga ko ingingo y’itegeko ivuga ko cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, iteye urujijo kuko itagaragaza urutonde ry’ibikorwa byafatwa nk’ibiterasoni cyangwa igipimo fatizo cyabyo.

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Mugabekazi Liliane wavuzwe cyane kubera ikanzu yajyanye mu gitaramo yagaragazaga ibice bimwe by’ibanga, rwaravuzwe cyane mu cyumweru gishize.

Uyu mwari w’Umunyurwandakazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, waburanishijwe tariki 18 Kanama 2022 mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yari yasabiwe gufungwa by’agateganyo ndetse Umucamanza apfundikira uru rubanza yemeza ko rwagombaga gusomwa ejo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.

Isomwa ry’uru rubanza ryaje kuba ku munsi wakurikiye uw’iburanisha mu buryo butunguranye, Urukiko rwemeza ko uyu mukobwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo y’ 143 ifite umutwe ugira uti “Gukora ibiterasoni mu ruhame”, ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Umunyamategeko Me Evode Kayitana usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na TV10, yavuze ko itegeko ryo mu Rwanda ridasobanura mu buryo butomoye iby’iki cyaha.

Me Evode Kayitana avuga ko ubundi itegeko rishyiraho ibyaha n’ibihano, avuga ko ibyaha bigombwa kwandikwa mu buryo bwumvikana.

Ati “Kwica ni ukwica, gutanga sheki itazigamiye birumvikana, gufata ku ngufu birumvikana ariko hari igihe ibyaha bimwe na bimwe binanirana kubisobanura, bakavuga bati…tuvuge ‘ibiterasoni’ cyangwa bakavuga ngo ‘n’ibindi bisa na byo’ ntabwo wamenya ibyo ari byo.”

Uyu munyamategeko avuga ko nko mu Bihugu bimwe ahagiye haba imanza zabaga ziburanishwamo ibyaha nk’ibi, bagiye bagaragaza ibikorwa bigize iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.

Ati “Nko kwambara ubusa mu ruhame, cyangwa kwerekane igitsina mu ruhame, ibyo ni ibyaha bagiye bahana muri iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.”

Me Evode Kayitana uvuga ko hari n’Ibihugu byagiye bishyiraho urutonde rw’ibikorwa bigize ibiterasoni, yagize ati “Ariko mu Rwanda bavuga ibiterasoni gusa ntabwo itegeko rivuga ibyo biterasoni ni ibihe.”

Avuga ko ubusanzwe inzego nyubahirizategeko ari zo ziba zikwiye kureba mu bushishozi bwazo, zikareba niba icyo gikorwa giteye isoni koko, zikaba ari zo zijyana mu rwego rw’ubucamanza uwakoze icyo gikorwa.

Me Evode Kayitana avuga ko iri tegeko riteganya iki cyaha, ryashyizweho rigamije kurengera imyifatire iboneye mu muryango nyarwanda hagendewe ku muco.

Ati “Birumvikana nta Gihugu cyabaho abantu bambara ubusa, kugeza ubu iki Gihugu ntakibaho ku Isi.”

Uyu munyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abakekwaho ibyaha, avuga ko aramutse avuze agendeye mu murongo w’umwuga we, abona ibyakozwe na Mugabekazi Liliane, bitagize icyaha.

Ati “Kuko iki cyaha gishingira ku muco w’Igihugu. Ibiterasoni mu muco nyarwanda ni ibihe? Byatuma umuntu ajya muri Gereza […] nk’umwavoko ashobora kuvuga ati ‘uriya mukobwa bafunze ejobundi ukuntu yari yambaye, njye ndabona wenda umwana wanjye ntiyabyambara ariko ntibyatuma umuntu ajya muri Gereza’.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger