Umunyamakuru yabajije Taylor Swift impamvu ashaje atarabyara akana na kamwe
Umunyamakuru yabajije Taylor Swift impamvu yatumye agera mu kigero cy’Imyaka 30 y’amavuko ataratekereza gushaka umugabo cyangwa ngo byibuze abyare umwana umwe bituma uyu mukobwa afata gahunda yo gufunga umunwa yirinda kugira icyo abivugaho.
Uyu mukobwa wamamaye cyane mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye gasopo uyu wari umubajije impamvu atarabyara.
Yagize Ati” Ese umunsi umwe ujya utekereza kuba umubyeyi, ukabyara abana?”
Nawe ati” Sintekereza ko abagabo babazwa ikibazo nk’iki iyo bagize imyaka 30? Ubwo nanjye singisubiza.”
Ariko yongeyeho ari “Numvise abandi bavuga ngo iyo wagize imyaka mirongo itatu ntuba ufite umuhangayiko n’ubwoba nk’iyo uri mu myaka ya 20. Ariko nabihuza n’uko mbyumva, iyo uri mu myaka ya za 20 uba ushaka ubunararibonye ukagerageza ugatsindwa, ugakora amakosa.”
Yunzemo ati “Nshaka kugerageza nkatsindwa no mu myaka 30 ariko muri iyo myaka tuba twaramaze kwiyakira. Uko byegereza niko mbibona biba. Nizeye ko ariko bizagenda.”
Ubu Taylor Swift aritegura gusohora alubumu ye ya karindwi ariko ntarayishakira izina n’itariki izasohokera ntiramenyekana.
Taylor Swift yamenyekanye mu njyana ya Country ariko ubu usigaye yibanda kuri Pop. Azagira zagira imyaka 30 mu Ukuboza ku ya 13.
Taylor Swift yagiye akundana n’abasore batandukanye barimo DJ, Calvin Harris ndetse n’umuhanzi Joe Jonas amaze iminsi mu rukundo n’umukinnyi wa filime witwa Joe Alwyn.