Umunyamakuru watamaje abayobozi ba ruhago muri Ghana yishwe arashwe
Ahmed Husein, umwe mu banyamakuru batamaje abayobozi b’umupira w’amaguru muri Ghana kubera ruswa bagiye barya, yishwe arashwe.
Uyu munyamakuru ni umwe mu bari bayobowe na Aremeyaw Anas, bagakora inkuru icukumbuye igaragaza uko abayobozi ba ruhago muri Ghana no muri Afurika muri rusange bagiye barya ruswa kugira ngo babogamire amakipe amwe n’amwe.
Inkuru y’aba banyamakuru yatumye Perezida w’umupira w’amaguru muri Ghana yegura ku mirimo ye, mu gihe abandi bantu benshi biganjemo abasifuzi bahawe ibihano bikakaye na CAF. Mu bahawe ibi bihano, harimo Salisu Yusuf wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Amakuru y’ukuri yemeza ko uyu munyamakuru yarasiwe i Accra mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana.
Maame Yaa Tiwaa Addo-Danquah ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri Ghana yavuze ko abakekwaho kwica uyu munyamakuru bari gushakwaho amakuru, bityo ko mu gihe cya vuba baratangira guhatwa ibibazo.
Hussein uyu yarashwe n’abantu bataramenyekana mu gikanu no mu gituza ubwo yari mu nzira yerekeza iwe ku munsi w’ejo. Mugenzi we Anas yavuze ko urupfu rwa Hussein rudashobora kubacecekesha.
Mu bashobora kubazwa urupfu rw’uyu munyamakuru kurusha abandi, harimo umunyapolitiki wo mu gihugu cya Ghana witwa Kennedy Agyapong.
Uyu mugabo yashyize ifoto y’uyu Nyakwigendera kuri imwe mu ma televiziyo yingga yo muri Ghana, atangira gushishikariza abantu kumuhiga no kumukubita mu gihe cyose bamubonye, mu rwego rwo kwishyura ibibi yakoze.
Nyakwigendera Hussein yabimenyesheje Polisi ya Ghana gusa birangira ntacyo imurwanyeho.
Nyuma y’iyicwa rya Hussein, Agyapong yigaramye ibyo yavuze; avuga ko atagomba gukurikiranwa ngo kuko ntacyo apfa na we ko ahubwo hakwiye gushakwa abo yari yarakoreye amakosa bakaba ari bo bakorwaho iperereza.