AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamakuru wari ukunzwe kuri City Radio mu kiganiro ‘Umunsi ucyeye’ yavuze n’akari i Murori

Nyuma y’uko umunyamakuru Oswalid Oswakim wari ukunzwe cyane kuri City Radio mu kiganiro ‘Umunsi ucyeye’ atacyumvina akora iki kiganiro yavuze ko impamvu ari uko yabaye ahagaritse akazi ku bushake bwe bitewe n’ubwumvikane buke bwabaye hagati yabo.

Muri iki kiganiro Oswald Mutuyeyezu yafatanyagamo na mugenzi we Nkusi Ramesh, bagiraga igihe bavugagamo amakuru basetsa abantu yewe bakanirimbira ababumva, ubuyobozi bushya bwa Radio bwagabanyije amasaha aba banyamakuru bakoragamo iki kiganiro ku buryo byabaye ngombwa ko igihe bavugagamo amakuru basetsa abantu banabaririmbira kivaho.

Ibi nibyo byatumye Oswald Mutuyeyezu ahagarika gukora kugira ngo abayobozi ba Radio basubizeho umwanya bakoragamo ikiganiro cyabo kuko abenshi  mu babumvaga bamwandikiraga bamusaba ko uwo mwanya bawusubizaho yabibwira abayobozi bakabyanga. Kutumvikana hagati ye n’ubuyobozi nicyo cyatumye ahagarika akazi ndetse ngo birashobokako yasezera burundu.

Ibi Oswald Mutuyeyezu yabitangarije mu gisa n’itangazo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook asubiza abibazaga aho yarengeye bikabayobera.

Yagize ati:” Inbox sinasubiza buri umwe ngo mbone umwanya uhagije wo kubisobanura neza, reka mbyandike hano. Ikiganiro Umunsi Ucyeye njye n’uwo mwita impanga yanjye(Yavugaga Nkusi Ramesh) twubatse mu gihe cy’imyaka irindwi, haje uwatubwiye ko ari ‘umushoramari’ ahindura uburyo twagikoraga, wa mwanya twavugagamo amakuru n’amatangazo turirimba/dusetsa arawugabanya cyane, ikiganiro cyuzuzwa indirimbo ziri automated.”

Yakomeje agira ati:”Nk’umunyamakuru wari ukuriye abandi, chief editor, namaze hafi ukwezi kose mwereka ko ubwo buryo bushya buzatuma ikiganiro gitakaza abakunzi batari bake, nkamwereka ibivugirwa ku magroups y’abakunzi ba radio babaga banenga uburyo tutakibaha amakuru…. yanga kunyumva. Bagenzi banjye bashyizeho akabo, aratsimbarara. Mu nama yabaye tariki 30 Nyakanga ni bwo namubwiye ko uburyo bushya mbona butuma ibintu byiza twajyaga dutegurira abatwumva tutabona umwanya wo kubibaha bakagera n’aho badutuka on air, nti ‘none rero nimukomeza kumfusha ubusa ndasezera.'”

Oswald Mutuyeyezu akomeza avuga ko nihatagira igihinduka arasezera kuko abona aho yambariye inkindi atakwemera kuhambarira ubucocero.

Ati:” Sindasezera ku mugaragaro (officially) ariko na none sindimo no gukora muri iyi minsi. Hari impaka zikigibwa zirimo n’izirebana n’amasezerano y’akazi, ariko icyo intore itemera ni ‘ukwambarira ubucocero aho yambariye inkindi.'”

Mu batanze ibitekerezo bose, bazaga bavuga ko bakundaga ikiganiro aba bagabo bakoraga ariko niba bigenze gutyo barahita bimura urushinge ariko kandi ku rundi ruhande bakamusaba kudakina ikinamico nk’iya Rutamu wavuye mu Itangazamakuru akabishyira ku mpamvu ya Messi na Argentine kandi yari abifite muri gahunda.

Ubutumwa bwa Oswakim
Ashobora kuva kuri City Radio kubera ubwumvikane buke

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger