AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru wa Televisiyo ikomeye mu Rwanda yapfuye bitunguranye

Umunyamakuru wa Televiziyo Goodrich ikorera mu Rwanda, yapfuye mu buryo butunguranye, aba uwa gatatu upfuye mu gihe kitageze mu kwezi kumwe n’igice.

Uyu munyamakuru witwa Jean Claude Nsengimana wakorera GoodRich TV, yatabarutse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022.

Amakuru aravuga ko kuri iki Cyumweru uyu Munyamakuru yiriwe ari muzima ndetse ko nta kibazo na gito yari afite, akaba yitabye Imana nyuma yo kujya kuryama bisanzwe.

Ikinyamakuru Umusemburo.com kivuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu munyamakuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, saa yine zirengaho iminota z’ijoro(22:16).

Jean Claude Nsengimana wari uzwi nka Bright, yari asanzwe akora ikiganiro Impamba y’umunsi kuri GoodRich TV.

Bamwe mu bakora umwuga w’Itangazamakuru, bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo, bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.

Uyu munyamakuru wa Goodrich TV apfuye nyuma y’ukwezi kumwe undi Munyamakuru wari ufite izina rikomeye mu Rwanda, Celestin Ntawuyirushamaboko atabarutse azize uburwayi.

Celestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga BTN TV, yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 15 Mata 2022 aho yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga.

Tariki 7 Mata 2022, undi Munyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, na we yitabye Imana azize uburwayi bw’igisukari (Diabetes) yari amaranye igihe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger