Umunyamakuru wa Radio 10 na CHUK, yitabye Imana mbere y’ubukwe
Pascal Habababyeyi, umunyamakuru wari usanzwe ukorera Radio 10, akaba n’ushinzwe itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kujyanwa kwa muganga ari muri koma.
Uyu munyamakuru, wari uzwi cyane mu kiganiro “Ahabona,” yari afite ubukwe buteganyijwe ku itariki ya 26 Ukuboza 2024.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Prof Nyundo Martin, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, washimangiye ko Pascal yari amaze igihe gito atangiye inshingano nshya muri ibyo bitaro.
Oswald Mutuyeyezu, mugenzi wa nyakwigendera, yavuze ko inkuru y’urupfu rwe yamukomereye, agaragaza ko bari inshuti za hafi kandi barakoranye igihe kirekire mu kiganiro cya “Ahabona” kuva mu 2018.
Pascal yari umwe mu bana babiri bavukanaga, akaba umwana w’umuhungu wenyine wari usigaranye na nyina. Urupfu rwe rwashegeshe benshi barimo inshuti n’abagize umuryango we.