Umunyamakuru Regis Muramira yatawe muriyombi na Polisi y’u Rwanda
Regis Muramira, umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN TV yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu mujyi wa Kigali, akaba akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ashinjwa kuba yarakoze mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru yemejwe na polisi ikorera mu mujyi wa Kigali biciye kuri SSP Emmanuel Hitayezu usanzwe ari umuvugizi wayo wayahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com kuri uyu wa kabiri.
SSP Hitayezu yavuze ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, akaba akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha yaba yarakoze ku wa 26 Gashyantare 2018 akagikorera mu kabari gaherereye mu mujyi wa Kigali kitwa ”Fantastic”
Ubuyobozi bwa City Radio uyu munyamakuru asanzwe akorera bwo buvuga ko nta makuru y’ifatwa rye buzi, dore ko ngo uyu munyamakuru yabugejejeho impapuro zo kwa muganga bityo bukemeza ko butazi iby’ifatwa rye.
Mu gihe ubutabera bwaba buhamije uyu munyamakuru icyaha, yahanwa n’Ingingo y’148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa akamusagararira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.