AmakuruIyobokamana

Umunyamakuru Mutara Eugene yitabye Imana nyuma y’amezi 10 arushinze

Mutara Eugene wakoze kuri The New Times yitabye Imana kuri iki cyumweru cyo ku wa 26 Kanama azize uburwayi. Ni nyuma y’igihe kitanageze ku mwaka akoze ubukwe.

Nyakwigendera Mutara yaguye mu bitaro bya Kigali CHUK aho yari amze igihe gito arwariye. Incuti za hafi ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko urupfu rwatunguranye ngo kuko yari atangiye koroherwa.

Muganwa Assumpta, mushiki we yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko musaza we yazize Guillain-Barré, indwara iterwa n’uko abasirikare b’umubiri baba batatse uturemangingo dushinzwe gutwara amakuru mu bwonko cyangwa urutirigongo.

Nyakwigendera Mutara asize Kamukama Grace bari barasezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ku wa 10 Ukuboza 2017, mu muhango wabereye mu rusengero rwa EAR /Paruwasi ya Kibagabaga. Yari kandi umukristu mu itorero ry’Abangilikani, akaba ari na we wayoboraga urubyiruko n’abana muri Diyoseze ya Shyira.

Mutara Eugene yakoze muri The New Times hagati ya 2003 na 2011. Azwi nk’umunyamakuru w’umunyarwanda wanditse bwa mbere inkuru z’iyobokamana mu kinyamakuru gikomeye cya The New Times na cyane ko ubwo yatangiraga uwo mwuga nta binyamakuru byandika gusa ku Iyobokamana byari byakavutse.

Nyakwigendera Mutara na madamu we ku munsi w’ubukwe bwabo.
Aha yasezeranaga n’umukunzi we imbere y’Imana.

 

Nyakwigendera Mutara Eugene Imana imwakire mu bayo!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger