AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Mike karangwa amaze iminsi afunzwe

Umunyamakuru Karangwa Jean Michel (Mike Karangwa) yari amaze iminsi itandatu mu gihome akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha impapuro mpimbamo.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.

Yagize ati “Ni byo hamaze iminsi afunzwe na dosiye yoherejwe mu bushinjacyaha.” Yakomeje avuga ko Mike Karangwa akurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mike Karangwa umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse akaba yarakunze kuba no mu bakemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda ubu akaba ari umukozi wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iyo yatawe muri yombi kuwa 20 Ugushyingo 2019 ndetse ko kuri ubu dosiye yagejejwe muri Parike.

Mike Karangwa icyakora ubu  ari hanze.

Ingingo ya 276 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mike Karangwa wari umaze iminsi 6 afunzwe yarekuwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger