AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, nibwo hamenyekanye ko Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu biganiro binyuranye byiganjemo iby’imikino, kwamamaza n’ikinamico, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Werurwe 2025.

Nta muntu wo mu muryango we wari waduhamiriza iby’urupfu rwe kuko ntawe wari witaba telefoni twagerageje ariko umwe mu bantu ba hafi b’inshuti z’uyu muryango yatwemereye ko nabo iyo nkuru yabagezeho bategereje gutegura indi mihango ikurikira.

Jean Lambert Gatare yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger