Umunyamakuru Babou yatandukanye n’umukunzi we D. Epiphanie
Umunyamakuru Babou uri mu bubashywe mu itangazamakuru ryandika hano mu gihugu yatandukanye burundu na Dusenge Epiphanie bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana.
Amakuru avuga ko aba bombi batandukanye mu ijoro ryakeye ubwo iriya nkumi yafataga umwanzuro wo gukumira (block) Babou burundu ku rubuga rwa WhatsApp.
Muri Kamena 2020 ni bwo aba bombi bamenyanye.
Umwe mu nshuti za hafi z’umukobwa itifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye TERADIGNEWS.RW ko Babou na Epiphanie bari bafitanye gahunda yo kurushingana mu minsi iri imbere, ndetse umukobwa akaba yari yaramweretse ababyeyi nk’uwo bazabana nk’umugore n’umugore.
Uyu kandi yatubwiye ko ku munsi w’Abakundana aba bombi bari kumwe muri imwe mu maresitora yo mu mujyi wa Musanze.
Yunzemo ati: “Sinzi neza icyatumye batandukana, ariko bidashoboka ko umukobwa afite undi mukunzi mushya. Hari umusore bigeze gukundanaho wari umaze igihe amusaba ko basubirana ubanza ari we yahisemo kugarukira.”
TERADIGNEWS yabajije Babou niba koko yaba yatandukanye n’umukunzi we, avuga ko adashishikajwe no kujyana ubuzima bwe bwite mu itangazamakuru.
Ati: “Ibyo na cyo mbiziho, mubibaze neza uwabahaye amakuru. Sindajwe ishinga no kujyana privacy yanjye mu itangazamakuru.”
Uyu musore cyakoze mu butumwa bwa Status yanyujije ku rubuga rwe rwa WhatsApp ku mugoroba w’ejo, yaciye amarenga y’uko yaba yashwanye n’umukunzi we.
Hari aho yavuze ko atewe ishema no kwitwa ‘silly [akagoryi], ahandi avuga ko “umunyamugisha ni uzantuka turi kumwe. Ingumi imwe yonyine izaba ihagije mu kugena ibizava mu mukino.”
Iki gitangazamakuru gifite amakuru y’uko kuva uyu mwaka watangira ari bwo urukundo rwa Babou na Epiphanie rwatangiye kuzamo kidobya, gusa bakagenda biyunga.
Gifite kandi amajwi atandukanye [ibiyakubiyemo tuzabitangaza mu zindi nkuru ziri imbere] yerekana ko iriya nkumi yagiye ihemukira umuhungu kenshi gusa akabyihanganira.
Dufite n’amafoto Epiphanie yagiye yoherereza abahungu yambaye ubusa na yo azajya ahagaragara mu minsi mike iri imbere.
Dusenge Epiphanie w’imyaka 22 y’amavuko avuka mu Gataraga mu karere ka Musanze ari na ho atuye.
- Dusenge Epiphanie na Babou bari bamaze hafi imyaka ibiri bakundana
- Dusenge Epiphanie wakundanaga na Babou
- Teradignews irateganya gushyirah amajwi n’amafoto agaragazau ubuhemu bwa Epiphanie