AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Arthur Nkusi wakundwaga na benshi kuri Kiss FM yayisezeye

Umunyamakuru Nkusi Arthur wari ukunzwe na benshi kuri Kiss FM, yatangaje ko yasezeye kuri iyi Radio avuga ko atari yarigeza atekereza ko umunsi nk’uyu uzagera mu buzima bwe.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, ni bwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ‘guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 uzaba ari wo munsi wa nyuma ijwi ryanjye ryumvikanye ku ndangururamajwi za Kiss Fm’.

Yakomeje avuga ko igihe kigeze cyo gufata ikiruhuko ku gukora kuri Radio. Avuga ko imyaka 10 amaze mu itangazamakuru ‘yari agatangaza’.

Arthur ni umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Radio. Yatangiye gukina ikinamico mu 2004 binyuze mu mikino y’iserukiramuco Mashariki yabereye mu Bwongereza muri Amerika n’ahandi.\

Arthur ni umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Radio. Yatangiye gukina ikinamico mu 2004 binyuze mu mikino y’iserukiramuco Mashariki yabereye mu Bwongereza muri Amerika n’ahandi.

Uyu mugabo uherutse kurushinga na Miss Fiona Ntaringwa, yakinny muri filime yamenyekanye izwi nka ‘Shooting Dogs’ na ‘Shake Hands with the Devil’.

Mu 2014, yitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa 2014.

Arthur yavuze ko imyaka 10 ishize ari mu itangazamakuru yamubereye iy’urwibutso

Nkusi Arthur yatangaje ko yasezeye kuri Kiss Fm

Twitter
WhatsApp
FbMessenger