Umunyamabanga wa LONI yitandukanyije n’Ubwongereza avuga impamvu mbi u Rwanda rudakwiye kwakira abimukira
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko adashyigikiye umugambi w’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko rukennye.
Guterres yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC, nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu bihugu bya Senegal, Niger na Nigeria.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu kwezi gushize anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ati: “Ntekereza ko u Burayi bufite inshingano ku bimukira, kandi biri mu bigize ingingo ya gatanu y’amasezerano ya Loni, bikaba no mu mategeko mpuzamahanga.”
U Rwanda n’u Bwongereza nyuma yo gusinya ariya masezerano basobanuye ko ari mu rwego rwo gukemura bundi bushya ikibazo cy’abimukira cyari cyarananiranye.
Amasezerano ateganya ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo ko bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.
Mu rwego rwo kugira ngo ashyirwe neza mu bikorwa, u Bwongereza bwemereye u Rwanda kurufasha gushora imari muri serivisi abimukira ruzakira bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo no kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.
Bwiyemeje kandi gushora mu Rwanda miliyoni 120 z’ama-pound mu mahirwe atandukanye ku banyarwanda n’impunzi; haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse no kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.
Guterres yavuze ko adashyigikiye ko bariya bimukira boherezwa mu Rwanda, kuko rukennye.
Ati: “Sinigeze mba umuntu ushyigikira kohereza impunzi ahandi, cyane cyane kubikorera igihugu gikennye kurushaho, aho [amahirwe] yo gutura n’icyizere cy’ahazaza heza rwose ari gicyeya.”
Guterres yunzemo ko Afurika ifite ibindi bibazo byayo bikomeye, ndetse ko ari yo yazahajwe cyane n’ingaruka za coronavirus n’iyi ntambara muri Ukraine.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yanenze ariya masezerano yiyongera ku bantu n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yayanenze ivuga ko agamije gucuruza abimukira.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, Priti Patel, mu minsi ishize yagaragaje ko kuba hari abanenga ariya masezerano ntacyo bivuze, bijyanye no kuba abayanenga nta gisubizo banenga ku kibazo cy’abimukira.
Kuri ubu mu Bwongereza ibirego by’amategeko kuri ariya masezerano bishobora kuba impamvu ibyo kuyashyira mu bikorwa bitarimo kwigira imbere, nk’uko byari byitezwe.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson aheruka gushinja bamwe mu banyamategeko gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano.
Ni mu gihe Guverinoma y’igihugu cye yemeye ko itazohereza umuntu n’umwe mu Rwanda mbere y’uko isubiza ibisabwa n’ihuriro ry’abakozi mu Bwongereza, rifite impungenge ko hari abakozi bashobora kubigenderamo, Umukuru w’iri huriro yemeje ko bazashyigikira ibirego mu nkiko birwanya aya masezerano.