AmakuruPolitiki

Umunyamabanga wa Commonwealth Patricia Scotland yanyomoje abavuga u Rwanda uko rutari

Umunyamabanga w’Umuryango Common Wealth Patricia Scotland yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubw’ibikorwa bitangaje u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 28 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ibi Madame Scotland yabivugiye mu biganiro byiswe” Intergenerational Dialogue” bihuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye CHOGM n’inzego zitandukanye z’urubyiruko zaturutse mu bihugu 54 bigize uyu muryango.

Madamu Scotland yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 28 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’izari ingabo za RPF Inkotanyi, aho we abigereranya no kubona inzozi zawe ziba impamo. Yagize ati:”Ibyo twabonye mu Rwanda ntabwo ari amagambo gusa, ahubwo ni inzozi zabaye impamo.Mu myaka 28 Nyakubahwa Perezida[Paul Kagame] mwahinduye igihugu, muhindura n’ibyifuzo by’urubyiruko”



Madamu Patricia Scotland ku munsi w’ejo kuwa 24 Kamena 2022, yongeye gutorerwa Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Common Wealth muri manda ya Kabiri izarangira mu mwaka 2026.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger