Amakuru ashushyePolitiki

Umunyafurika umwe rukumbi watwaye Ballon d’Or yatorewe kuba Perezida w’igihugu

Umukinnyi w’umunyafurika wabiciye bigacika ndetse akanatwara igihembo cy’umukinnyi mwiza i burayi Ballon d’Or  mu 1995 , ntabwo azibagirana mu mateka y’igihugu cye kuko ubu agiye no kuyobora igihugu avukamo.

George Weah ufite imyaka 51 y’amavuko nkuko amakuru yizewe atangazwa n’ikinyamakuru Soccer 25 abivuga, George Weah  watanzwe nk’umukandida w’ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi ( Congress for Democratic Change) yamaze gutorerwa kuyobora igihugu cya Liberia.

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 26 Ukuboza 2017 nibwo urukiko rwemeje ko George Weah ariwe mukuru w’Igihugu cya Liberia nyuma yuko yari amaze igihe atsinze amatora ndetse bikanagaragara ko yishimiwe n’abaturage.

Nubwo yahabwaga amahirwe menshi ndetse bikaba byaragaragaraga ko George Weah azahigika uwo bari bahanganye wanahoze ari Visi Perezida muri Liberia, Joseph Boakai, urukiko rw’ikirenga muri Liberia  rwemeje insinzi ya George Weah. Uyu mugabo ufite amateka akomeye cyane mu mupira w’amaguru  akaba agomba kuyobora Liberia asimbuye umugore wa mbere wayoboye iki gihugu kuva mu 2006, Ellen Johnson .

George Weah yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru imyaka igera 14 aho yakiniye amakipe atandukanye nka: FC Monaco mu  1988, nyuma yaho yerekeza mu ikipe ya Paris saint-Germain  mu 1992 ayivamo ajya muri Ac Milan  mu 1995 ava muri iyi kipe ajya gukina muri Champiyona y’Abongereza aho yerekeje mu ikipe ya Chelsea, Manchester City mbere y’uko asubira mu Gihugu cy’Ubufaransa mu ikipe ya Marseille mu 2001. Umwuga wo gukina umupira  yawurangirije mu ikipe ya Al-Jazira mu 2003 arinabwo yahise yerekeza muri Politike.

George Weah akimara kwinjira muri Politike y’Igihugu mu mwaka wa 2005 yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu birangira atsinzwe na Ellen Johnson Sirleaf, ku inshuro ya kabiri mu 2011 yabaye Visi Perezida wa Liberia agendeye kumwanya wa Winston Tubman ubwo yaragiye nk’umukandida w’ishyaka rya Congress for Democratic Change, mu mwaka wa 2014 yatorewe umwanya w’ubusenateri.

Weah nk’umukandida wari umaze kumenyera iby’amatora na Politike y’Igihugu, muri uyu mwaka wa 2017 mu gihugu cya Liberia habaye amatora asesuye y’umukuru w’Igihugu biza kurangira agize amajwi menshi kurusha uwo bari bahanganye  Joseph Boakai.

George Weah ni umugabo w’imyaka 51 y’amavuko wavutse kuya 1Ukwakira 1966 mu mujyi wa Monrovia,umurwa mukuru wa Liberia. Afite umuryango,umugore umwe Clar Weah n’abana babiri Timothy Weah na George Weah Jr.

Hellen Johnson wayoboraga Liberia
George Weah watwaye Ballon d’Or mu 1995 agiye kuyobora Liberia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger