Umunyabugeni ari mu marira nyuma yo gukora igishushanyo cya Trump akinira hejuru y’imirambo y’abimukira
Umunyabugeni wo muri Canada usanzwe amenyereweho gukora inkuru zishushanyije zizwi nka ‘Cartoon”yirukanwe mu kazi kubera igishushanyo yakoze kuri Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.
Iki gishushanyo cyashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize, kigaragaza Perezida Trump ari gukinira Golf hejuru y’imirambo ibiri z’abimukira ababaza niba bakomeza gukina nk’uko CNN yabitangaje.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa iki gishusho kigaragajwe,Michael de Adder, yanditse kuri Twitter avuga ko ko yirukanywe n’ikigo yakoreraga cyitwa New Brunswick cyo muri Canada.
Igishushanyo cya De Adder cyari gishingiye ku munya El Salvador, Oscar Alberto Martínez n’umwana we w’umwaka umwe n’amezi 11, Angie Valeria, bapfiriye mu mugezi wa Rio Grande ubwo bageragezaga kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubuyobozi bw’ikigo New Brunswick ari nabwo bwasohoye iki gishushanyo bwamaganye ibyo Adder yakoze, bavuga ko anashyiraho icyo gishushanyo atigeze abamenyesha.
Iki kigo cyahamije ko cyasheshe amasezerano bari bafitanye na de Adder ariko kivuga ko guhamya ko byatewe n’igishushanyo yakoze kuri Trump atari byo.
Trump akomeje kuba ibamba ku bimukira bavuye mu bihugu cyane cyane ibyo muri Amerika y’Amajyepfo ababuza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo biganjemo abo muri Honduras, Guatemala na El Salvador bavuga ko bahunga akarengane n’ubukene.