Umunyabigwi mu njyana ya Reggae ,Alpha Blondy agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda
Alpha Brondy umuririmbyi w’icyamamare ku Isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika mu njyana ya Reggae yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abanzi bashobora kuzitabira igitaramo cya Kigali Up Music Festival.
Uyu muririmbyi ufatwa nka Bob Marley wa Afurika yaragaye ku rutonde ruriho abahanzi 20 bivugwa ko bazataramira abanyarwanda mu Iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival riteganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizatangira muri uku kwezi rikagira ibitaramo bibiri bikomeye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bikiri gutekerezwaho icyakora nk’uko zimwe mu nyandiko zamaze kugaragara zerekana abahanzi barenga makumyabiri biganjemo aba hano mu Rwanda nibo bazaririmba muri iri serukiramuco.
Alpha Blondy ubusanzwe witwa Seydou Koné; yavutse kuwa 1 Mutarama 1953 muri Dimbokro, muri Ivory Coast. Ni umuririmbyi ufite amateka akomeye mu njyana ya reggae, ubu ni we muhanzi uyoboye kandi ukuze mu bakora uyu muziki muri Afurika.
Uretse Alpha Blondy icyamamare muri Afurika uririmba injyana ya Reggae, abandi bahanzi bo hanze y’u Rwanfa hariho na Lulu umuhanzi ukomeye muri Malawi uherutse no gukorana indirimbo na Danny Vumbi, Joey Blake na Kenny Wesley abahanga mu njyana ya Jazzy bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugandekazi Annet Nandujja , Third Eye umuraperi wo muri Makawi , Sangoa wo muri Congo (DRC).
Mu bahanzi nyarwanda bari kuri uru rutonde hari Andy Buntu ,Jah Bone D (uba Switzerland ) ,Allyne Sano , Milly , Metuselah, Danny Nanone , Siti True , Erasme Kamayirese , Jody Phibi , Active, Phionah Mbabazi n’abandi benshi.