AmakuruImikino

Umunya-Ukraine yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022 (Amafoto)

Umunya-Ukraine Anatoliy Volodimirovich Budyak ukinira Terengganu Polygon Cycling Team yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye i Musanze kagasorezwa kuri Kigali Convention Centre kanyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 152.

Saa Yine za mu gitondo ni bwo abakinnyi 76 bahagurutse imbere y’isoko rya Musanze babanza gukora intera y’ibilometero 3,6 bitabarwa kuko batangiye kubarirwa ibihe bageze kuri Mukungwa.

Bageze kuri Base bafashe umuhanda ujya i Gicumbi, bazamuka umusozi wa Tetero, aho Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite yari ayoboye nk’uko byagenze no mu Kivuruga.

Nsengimana wari kumwe na Mugisha Moïse binjira i Byumba, bombi batakaye ubwo isiganwa ryari rigeze i Kageyo, riyoborwa n’abarimo Ourselin, Pierre Rolland na Goldstein.

Anatoliy Volodimirovich Budyak yasatiriye mu kilometero cya nyuma ubwo bazamukaga mu Rugando bimufasha gutanga abandi ku murongo wo kuri Kigali Convention Centre aho yegukanye Agace ka Gatandatu akoresheje amasaha atatu, iminota 35 n’amasegonda 21.

Anatoliy Budyak ubwo yageraga ku Murongo basorejeho kuri Kigali Convention Center

Yakurikiwe na Natnael Tesfazion bakoresheje ibihe bimwe mu gihe Umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasizwe amasegonda atanu akaba uwa gatatu.

Urutonde rw’Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022 katwawe n’Umunya-Ukraine Budiak Anatoli ukinira Tsg – Terengganu Polygon Cycling Team.

Umunya-Eritrea Tesfazion ukinira Drone Hopper ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 19. Akurikiwe na Budiak Anatoli arusha amasegonda atandatu.Uyu ni umukinnyi wa gatanu uwambaye ariko bizagorana kuwumwaka kuko yanatwaye Tour du Rwanda.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric wa 10 urushwa iminota ibiri n’amasegonda 15, akurikiwe na Muhoza Eric banganya ibihe.

Mugisha Samuel ukinira ProTouch na Axel Laurance wa B&B Hotels KTM bavuye mu isiganwa kubera uburwayi.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Gashyantare, hakinwa Agace ka Karindwi kazahagurukira i Kigali [ku Ishuri ry’Intwari i Nyamirambo] gasorezwe kuri Mont Kigali [Norvège] kanyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 152,6.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger