Umunya-Uganda yarashwe agerageza kwinjiza magendu mu Rwanda
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2020, ibitangazamakuru byo muri Uganda byanditse nkuru bivuga ko umuturage wa Uganda yarasiwe mu Rwanda agahita ashiramo umwuka.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ahagana saa tanu z’ijoro mu bilometero bitatu winjiye ku butaka bw’u Rwanda.
Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor, ikaza gusakazwa nyuma n’ibindi binyamakuru byinshi bitandukanye, yavugaga ko Umunya-Uganda witwa Theogene Ndagijimana yarashwe n’u Rwanda bimuviramo urupfu.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Ndagijimana yarashwe ari kumwe na babyara be babiri b’abanyarwanda “bari bagiye muri Uganda gusura abo mu muryango we batuye mu Kabingo (Kisoro) banyuze mu mupaka utemewe”.
Iyo nkuru ikomeza ivuga ko ubwo Ndagijimana yari aherekeje babyara be na none banyuze mu nzira zitemewe, aribwo abashinzwe umutekano b’u Rwanda babarashe.
Gusa ibimenyetso byagaragaje ikinyoma mu byatangajwe n’ibi binyamakuru byo muri Uganda ahubwo ko byahisemo kwirengagiza ukuri nkana.
Umwe mu bo iki kinyamakuru cyatangaje ko ari mubyara wa Ndagijimana wiswe Munyembabazi ntabwo yari yigeze ajya muri Uganda bityo ntaho yahuriye na Ndagijimana ngo abe yamuherekeza agaruka mu Rwanda.
Munyembabazi w’imyaka 21 amaze imyaka itanu atuye muri Uganda mu Karere ka Kisoro. Azwi nk’umuntu ucuruza magendu ndetse wambuka umupaka mu buryo butemewe kuko abaturage bo muri ako gace bamuzi neza.
Undi mubyara wa Ndagijimana ni umusore w’imyaka 20 witwa Munezero usanzwe utuye mu Murenge wa Kagogo mu Kagari ka Kabaya i Murambi mu Rwanda. Ubwo yajyaga muri Uganda, ntiyari agiye gusura nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda.
Yari agiye mu bikorwa bya magendu hamwe na Ndagijimana na Munyembabazi. Bari bagiye gushaka ibiyobyabwenge binjiza mu Rwanda ubwo bateshwaga.
Umwe mu bashinzwe umutekano ku mupaka utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko “abo bacuruzi ba magendu bari bazwi cyane muri ibi bikorwa bihanwa n’amategeko” ndetse ko bari abantu b’abagizi ba nabi ku buryo bahagaritswe bakanga.
Bari bitwaje intwaro gakondo zirimo amacumu ndetse bavuga ko bazifashisha mu gihe polisi yaba irashe. Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko “iyo ni imyitwarire y’abacuruza ibiyobyabwenge bagerageza kuba abagizi ba nabi mu gihe bahagaritswe”.
Undi muntu ucuruza magendu bari kumwe ni Umunya-Uganda witwa Gatsiri usanzwe atuye Kisoro mu gasanteri kitwa Gahenerezo, we yahise atoroka ubwo bahagarikwaga.
Gatsiri niwe watangaje amakuru ku uri uwo munya-Uganda wapfuye. Gusa ubwo abayobozi ba Uganda bajyaga gufata umurambo, uwitwa Munanura wari uhagarariye inzego zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda yasabwe kwerekana ibyangombwa bigaragaza imyirondoro y’uwapfuye cyangwa se undi muntu we wo mu muryango.
Uyu mucuruzi wa magendu nta cyangombwa na kimwe yari afite ubwo yapfaga. Munanura ukorera urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda, ISO, yahageze nta cyangombwa na kimwe afite cy’uwapfuye.
Byasabye ko asubirayo ariko ntiyagaruka ndetse nta n’umuntu wo mu muryango we wigeze agaruka ngo afate umurambo.
Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zaburiye abacuruza magendu n’abakoresha inzira zitemewe zizwi nka Panya.
Umwe mu bayobozi yagize ati “Kuki badakoresha inzira zemewe? U Rwanda nta muntu n’umwe rwigeze rubuza kwinjira mu gihugu, kuki bahitamo inzira zitemewe? Bigaragaza ubushake bwo gukora ibyaha. Abaturage bo ku mpande zombi bahora basabwa gukoresha inzira zemewe mu byo bakora byose.”
Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abantu bose kwitandukanya n’ibikorwa bya magendu cyane ibijyanye n’ibiyobyabwenge.
Src: Igihe