AmakuruImyidagaduro

Umunya-Nigeria Johnny Drille ukunzwe cyane muri iyi minsi ategerejwe i Kigali

Umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo n’umu-producer John Ighodaro wamamaye nka Johnny Drille muri muzika, ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiri mu bimaze kwandika amateka meza mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, ni igitaramo cya Jazz Junction azaba yitabiriye kimaze kumenyerwa mu mujyi wa Kigali , umwihariko w’iki gitaramo ni uko aba ari umuziki w’umwimerere ndetse kikaba kidatumirwamo abahanzi benshi.

Yakunzwe mu ndirimbo nka “Romeo & Juliet”, “My beautiful love”, “Love don’t lie” n’izindi. Mu buhanzi bwe akunda kwibanda ku ndirimbo zivuga ku rukundo.

Indirimbo ze ntabwo ari  zimwe zicurangwa mu tubyiniro ariko ni zimwe zinogeye amatwi ku muntu uzumva.

RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2019, yanditse ku rukuta rwa Twitter, ivuga ko yahisemo gutumira Johnny Drille ishingiye ku busabe bwa benshi mu bafana bifuje ko uyu musore w’ijwi ryiza yatumirwa akaza i Kigali.

Bati “Twumvise ubusabe bwanyu dutumira umuhanzi Johnny Drille wamenyekanye mu ndirimbo “Romeo&Juliet. Azaririmbira ku rubyiniro rw’i Kigali, kuya 27 Nzeri 2019. Wibuke iyi tariki, watangira kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.com. “

Johnny Drille agiye gutaramira i Kigali  muri Kigali Jazz Junction nyuma ya Nyanshiski wo muri Kenya na Zahara wo muri Afurika y’Epfo bandikishije amateka mu gitaramo baherutse gukorera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Johnny Drille yavukiye muri Nigeria ahitwa Edo avuka ku ya 5 Nyakanga 1990 mu muryango w’abana 7 ababyeyi be akaba ari abakristo. Mu 2012 yasoje amasomo ya kaminuza muri Benin mu bijyanye n’ubuvanganzo ndetse n’Icyongereza.

Yatangiye kuririmba akiri muto mu rusengero rw’ababyeyi be ariko yatangiye gutunganya indirimbo muri 2006. Atari yatangira gukorera umuziki we muri Marvin Records abarizwamo uyu munsi, yajyaga atumirwa mu nsengero zitandukanye  dore ko yajyaga anayobora abaririmbyi mu rusengero rw’ababyeyi be.

Muri 2015  yitabiriye irushanwa ryo gushakisha abafite impano yo gutunganya umuziki ryitwa “SSMA” ryabereye muri Afurika y’Epfo aranatsinda.

Johnny Drille yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye nka Ada bakomoka mu gihugu kimwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Simi n’abandi.

Uretse kuba ari umuhanzi John Drille yandika indirimbo akaba kandi anazitunganya. Muri 2013 yitabiriye irushanwa muri Nigeria ryitwa MTN Project Fame aboneka mu icumi ba mbere. Muri iki gihe afitanye amasezerano y’imikoranire na Mavin Records ya Don Jazzy ukomeye mu bijyanye n’umuziki ku mugabane w’Afurika, Mavin Recordyakoreyemo  abahanzi bakomeye nka Iyanya wakoranye indirimbo yitwa ‘Tayali’na Urban Boys ikibamo Safi, yanakoreyemo kandi Tiwa Savage, Wande Coal na Reekado Banks .

Muri 2015 yasohoye indirimbo yitwa “Wait for me” irakundwa cyane kugeza no kuri uyu munsi iracyaharawe kuko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 4 kuri Youtube. Uburyo aririmba butandukanye n’uko abandi bahanzi bo muri Nigeria baririmba.

‘Wait For Me’ ya Johnny Drille utegerejwe mu Rwanda

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger